Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 29 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 6,12-18

Icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo. Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane. Koko rero icyaha ntikikibafiteho ububasha, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza.
Bite rero? Tuzacumure se ngo aha ntitukigengwa n’amategeko, tugengwa n’ineza? Oya ntibikabe! Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane? Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe. Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane.

Zaburi ya 123(124),2-3.4-5.7

Iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
baba baratumize bunguri
mu mugurumano w’uburakari bwabo.

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
umugezi uhurura uba waraduhitanye;
ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru!

Twararusimbutse nk’inyoni
ivuye mu mutego w’umuhigi;
umutego waracitse, turarusimbuka!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,39-48

Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.»
Petero ni ko kumubwira ati «Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?» Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye? Arahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi, maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu.
Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi; naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.»

Publié le