Amasomo yo ku wa mbere, Icya 33 gisanzwe

Isomo rya 1: 1Abamakabe 1, 10-15.41-43.54-57.62-64

Mu rubyaro rw’abami bazunguye Alegisanderi mukuru, haza kwaduka uwabarushije ububi bose ari we Antiyokusi Epifani, umuhungu w’umwami Antiyokusi wari warabaye igihe mu bugwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itatu n’irindwi w’ingoma y’Abagereki. Muri iyo minsi, muri Israheli haduka abantu b’ibyigomeke bashuka abantu benshi bababwira bati «Nimucyo tugirane amasezerano n’amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na yo, ari bwo twatewe n’ibyago bitagira ingano. » Ayo magambo arabanyura. Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzereze y’ abanyamahanga. Nuko barema itorero i Yeruzalemu bakurikije imigenzereze y’ibyo bihugu by’amahanga, ntibongera kugenya abahungu babo kandi bihakana Isezerano ritagatifu, kugira ngo basabane n’abanyamahanga. Bityo barigura ngo bakunde bakore ibidakwiye.
Bukeye, umwami ategeka ko abatuye igihugu cye cyose biremamo umuryango umwe rukumbi, buri wese akareka imigenzo ye; maze amahanga yose agakurikiza amabwiriza y’umwami. Abayisraheli benshi bakira neza iyobokamana rye, batura ibitambo ibigirwamana kandi bica isabato. Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’itanu, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu, umwami atereka ishyano riteye agahinda ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa, bubaka intambiro mu migi ya Yudeya yari hafi aho. Ku miryango y’amazu no ku bibuga bahatwikira ububani. Naho ibitabo by’amategeko babonaga bakabishwanyaguza babiroha mu muriro. Uwo bafatanye igitabo cy’Isezerano cyangwa se uwo babonaga akurikiza Amategeko, iteka ry’umwami rikamucira urwo gupfa.
Nyamara abenshi mu BayisraheIi bakomeza kuba intwari, bagira imbaraga zituma babasha kutarya ibintu byahumanye. Bemera gupfa aho kurya ibiribwa byahumanye cyangwa kwica Isezerano ritagatifu; koko kandi barapfa. Nuko muri iyo minsi, Israheli irarakarirwa bikomeye.

Zaburi ya 118 (119),53.61,134.150,155.158

R/ Nyagasani, ungirire ubuntu mbeho, maze nzakurikize Amategeko yawe.

Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana,
Batandukiriye amategeko yawe.
Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi,
ariko sinibagiwe amategeko yawe.

Unkize abantu banshikamiye,
kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe.
Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye,
Amategeko yawe ziyagendera kure!

Abagiranabi umukiro ubari kure,
Kuko batumvira ugushaka kwawe,
Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi,
Kuko badakurikiza amasezerano yawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 18,35-43

Icyo gihe Yezu yegereye i Yeriko, hakaba impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.» Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Na we ati «Nyagasani, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati«Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!»  Ako kanya arabona maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana.

Publié le