Amasomo yo ku wa gatatu, Icya 34 gisanzwe

Isomo rya 1: Daniyeli 5, 1-6.13-14.16-17.23-28

Umwami Balitazari akora umunsi mukuru ukomeye, azimanira abatware be bageraga ku gihumbi maze anywera divayi imbere yabo. Ngo amare gusoma kuri divayi, umwami Balitazari ategeka kuzana ibikombe bya zahabu n’ibya feza, se Nebukadinetsari yari yarasahuye mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo abinyweshe we n’abatware be, hamwe n’inshoreke ze n’abaririmbyikazi be. Nuko bazana ibyo bikombe bya zahabu n’ibya feza byasahuwe mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, maze umwami n’abatware be, inshoreke ze n’abaririmbyikazi be, babinyweramo. Nuko banywa divayi ari na ko basingiza ibigirwamana bikozwe muri zahabu no muri feza, mu muringa no mu cyuma, mu biti no mu mabuye.

Ako kanya hatunguka intoki z’ikiganza cy’umuntu, zitangira kwandika ku rukuta rw’ingoro y’umwami ahagana inyuma y’ikinyarumuri, umwami arabukwa igikonjo cy’ikiganza cyariho cyandika. Ubwo umwami ahinduka undi, ibitekerezo bye bimutera guhagarika umutima, intantu ze ziratatana n’amavi ye atangira gukocagurana. Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami, ngo ahagere umwami aramubwira ati «Mbese ni wowe Daniyeli, wo mu bantu umwami data yazanye bunyago, abakuye mu gihugu cya Yuda? Numvise bavuga ko utuwemo n’umwuka w’imana, kandi wifitemo urumuri, ubwenge n’ubuhanga budasanzwe. Numvise rero, bavuga ko ushobora gutanga ibisobanuro no guhishura amayobera. Niba ushobora gusoma iyi nyandiko no kumenyesha icyo isobanura, uzambikwa imihemba n’umukufi wa zahabu mu ijosi, kandi ube umwe mu batatu b’ingenzi mu gihugu.» Daniyeli abwira umwami, ati «Ayo maturo yigumanire cyangwa se uyihere abandi! Nyamara ku bwanjye, iriya nyandiko ndayisomera umwami kandi mumenyeshe n’icyo isobanura. Wirase kuri Nyagasani Nyir’ijuru, utumiza ibikombe byo mu Ngoro ye maze wowe n’abatware bawe, inshoreke zawe n’abaririmbyikazi bawe mubinywesha divayi; musingiza ibigirwamana bikozwe muri zahabu no muri feza, mu muringa no mu cyuma, mu biti no mu mabuye; kandi ibyo bigirwamana bitabona, ntibyumve cyangwa ngo bigire icyo bimenya. Nyamara ntiwahaye ikuzo Imana ibumbatiye ubugingo bwawe mu biganza byayo, ikagenga n’amayira yawe yose. Ni yo rero yohereje cya kiganza cyandika ubwacyo iyi nyandiko. Ibyo cyanditse ni ibi : ‘Mene, Mene, Tekeli, Parisini.’ Dore rero, icyo ayo magambo asobanura: ‘Mene’, Imana yabaze imyaka umaze ku ngoma maze irayisoza. ‘Tekeli’, wapimwe ku munzani maze uburemere bwawe bugaragaza ko udashyitse. ‘Parisini’, igihugu cyawe cyagabanyijwemo kabiri, gihabwa Abamedi n’Abaperisi.»

Indirimbo ya Daniyeli 3, 62, 63, 64, 65, 66, 67

Zuba n’ukwezi, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Nyenyeri zo mu kirere, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Imvura n’ikime, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Miyaga mwese, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Muriro n’icyocyere, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Bukonje n’ubushyuhe, nimusingize Nyagasani,

nimumuririmbe kandi mumurate iteka ryose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,12-19

Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati « Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu! »

Publié le