Amasomo yo ku cyumweru cya 4 gisanzwe, B

Isomo rya 1: Ivugururamategeko 18, 15-20

Musa abwira Abayisraheli ati «Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. Ni na cyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri  Horebu, kuri wa munsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti ‘Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi kugira ngo ntapfa !’ Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati ‘Bagize neza kuba bavuze batyo !’ Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo ; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye. Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.’»

Zaburi ya 94(95), 1-2, 6-7b, 7d-8a.9

R/  Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu, ahubwo dutege amatwi ijambo ry’Uhoraho.

Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza.

Tumuhinguke imbere tumurata,

tumuririmbire ibisingizo.

Nimwinjire duhine umugongo twuname,

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,

Naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe.

 

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye !

«Ntimugundirize umutima wanyu nko mu butayu,

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.»

Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 7, 32-35

Bavandimwe, icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ngo bamutunganire ku mubiri no ku mutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we. Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana, kandi mwegukire Nyagasani nta nkomyi.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1, 21-28

Muri icyo gihe Yezu yari aherekejwe n’abigishwa be, bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasta utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti ? Waje kuturimbura ! Nzi uwo uri we : uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara ati «Ceceka kandi uve muri uwo muntu !» Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki ? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha ! Arategeka na roho mbi zikamwumvira !» Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

Publié le