Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 4 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 13,15-17.20-21

Bavandirnwe, ku bwe rero ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo. Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo. Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira. Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’isezerano rizahoraho iteka, Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen.

Zaburi ya 22(23), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6

R/Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura!

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

Maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

Abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

Abe ari ho nibera iminsi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6, 30-34

Muri icyo gihe, intumwa zihindukiye zivuye mu butumwa bwa mbere ziteranira iruhande rwa Yezu, maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.

Publié le