Amasomo yo ku wa Kabiri, Icya 8 gisanzwe

Isomo rya 1: Mwene Siraki 35,1-12

Uwubahirije itegeko aba atanze amaturo menshi, ukurikije amabwiriza aba atuye igitambo cy’ubuhoro, uwagiriye undi neza aba atanze ituro ry’ifu y’inono, kandi ufashije abakene aba atuye igitambo cyo gushimira. Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha, kandi kwanza akarengane ni nk’ igitambo cyo kwicuza. Ntuzahinguke imbere y’Uhoraho imbokoboko, ahubwo ayo maturo yose jya uyatanga kubera itegeko. Ibinure by’itungo ry’intungane bibobeza urutambiro, n’impumuro yabyo ikagera ku Umusumbabyose. Igitambo cy’intungane kirakirwa, kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana. Ujye ukuza Uhoraho n’umutima ukeye, kandi ntugatsimbarare ku muganura w’ibyo wejeje. Ibyo utanga byose bijye birangwa n’umucyo, kandi uturane ibyishimo kimwe cya cumi cy’ibyo utunze. Jya uha Uhoraho ukurikije uko na we yaguhaye, ubikorane umutima ukeye uko wifite, kuko Uhoraho azakwitura, akabikwishyura ukubye karindwi. Ntukagire ibyo utanga ugamije gushukana, ntiyabyakira, kandi ntukishingikirize igitambo cy’uburiganya. Koko rero Uhoraho ni umucamanza, nta bwo areba umuntu.

Zaburi ya 49(50), 4.7ac, 8.12, 14.23a

R/Tujye dutura lmana igitambo cyo kuyishimira.

Imana itumije ijuru kimwe n’isi iri hasi,

ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo.

Na yo iti «Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga;

jyewe Imana nkaba n’Imana yawe!

«Ibitambo untura si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira,

kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.

«Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,

kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose.

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,28-31

Muri icyo gihe, Petero araterura abwira Yezu ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.» Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka. Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.»

Publié le