Amasomo yo ku wa Kane – Icya 1 B gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 3,14-17

Ni nk’uko Roho Mutagatifu abihamya, ati «Uyu munsi, nimwumva ijwi rye, ntimunangire imitima yanyu nk’igihe cy’amananiza, nk’uko byabaye ku munsi w’igeragezwa, mu butayu; aho abasekuruza banyu bangeragereje, bashaka kunyinja, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye, mu myaka mirongo ine. Ni cyo cyatumye ndakarira iyo nyoko, maze ndavuga nti ‘Iteka ryose umutima wabo urararuka; ntibamenye inzira zanjye!’ None narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Muramenye rero, bavandimwe, ntihakabe n’umwe muri mwe wigiramo umutima mubi, ngo yitandukanye n’Imana Nzima abitewe no kubura ukwemera. Ahubwo buri munsi nimuterane inkunga, igihe cyose hakiri «Uyu munsi» Ibyanditswe bivuga, maze ntihagire n’umwe muri mwe unangira umutima, ayobejwe n’icyaha. Twabaye koko umwe na Kristu, niba ariko dukomeje kudahinyuka ku mimerere yacu yo mu ntangiriro.

Zaburi ya  94 (95), 6-7abc, 7d-9, 10-11

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,

n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.

 

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,

nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

 

Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,

maze ndavuga nti ’Ni imbaga y’umutima wararutse,

ntibazi amayira yanjye!’

Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari

ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,40-45

Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati «Ubishatse wankiza!» Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho; avuga ati «Ndabishatse, kira!» Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezerera ako kanya, amubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.

Publié le