Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 2 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 7,1-3.15b-17

Uwo Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose, ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha. Ni we kandi Abrahamu yeguriye igice cya cumi cy’iminyago. Izina rye risobanura mbere na mbere «umwami w’ubutabera», hanyuma kandi kuba umwami w’i Salemu bivuga «Umwami w’amahoro». Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose. Tuzirikana ko umuherezabitambo uje ari uwo mu cyiciro cya Malekisedeki; akaba atabugejejweho n’amategeko y’abantu, ahubwo n’ububasha bw’ubugingo buhoraho. Dore koko ibyamwemejweho: «Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»

Zaburi ya  109 (110), 1, 2, 3, 4

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,

ati «Icara iburyo bwanjye,

kugeza igihe abanzi bawe mbagira

umusego w’ibirenge byawe!»

Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha,

Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:

«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!

Wahawe ubutware kuva ukivuka,

wimikirwa ku misozi mitagatifu;

mbese nk’urume rutonda mu museke,

uko ni ko nakwibyariye!»

Uhoraho yarabirahiriye,

kandi ntazisubiraho na gato,

ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,

ku buryo bwa Malekisedeki.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3, 1-6

Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. Ubwo bagenzuraga Yezu ngo berebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega. Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!» Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka. Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira. Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha.

Publié le