Amasomo yo ku wa Kane – Icya 2 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 7, 25 – 8, 6

Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose. Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose. Ingingo y’ingenzi y’ibyo tuvuga ni uko dufite Umuherezagitambo mukuru wa bene ako kageni, wicaye mu ijuru iburyo bwa Nyirikuzo, akaba ashinzwe ingoro n’ihema nyaryo, ritubatswe n’abantu, ahubwo Imana yiyubakiye ubwayo. Umuherezabitambo mukuru wese ashyirirwaho guhereza amaturo n’ibitambo, bikamubera ngombwa ko na we agira icyo atura. Mu by’ukuri, iyaba Yezu yari ari ku isi, ntiyaba umuherezabitambo, kuko hatabuze abahereza amaturo bakurikije Amategeko. Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.» Ariko ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uwabo, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere.

Zaburi ya 39 (40), 7-8a, 8b- 9, 10, 17

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!

Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira!

Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema,

bati «Uhoraho ni igihangange!»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3,7-12

Yezu yigira ku nyanja hamwe n’abigishwa be. Abantu benshi baramukurikira, baturutse muri Galileya. N’abandi benshi baturutse mu Yudeya, n’i Yeruzalemu, no muri Idumeya, no hakurya ya Yorudani, no mu karere ka Tiri na Sidoni, baza bamugana, bumvise ibyo yakoraga. Nuko abwira abigishwa be ngo bamuteganyirize ubwato, agira ngo ikivunge cy’abantu kitaza kumubyiganaho. Koko rero yari yarakijije benshi, bigatuma abarwayi bose bamwirohaho bagira ngo bamukoreho. Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!» We ariko akabihanangiriza cyane, ababuza guhishura uwo ari we.

Publié le