Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 3 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 10, 11-18

Bavandimwe, mu Isezerano rya kera igihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, Kristu We, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, «yicaye iburyo bw’Imana ubuziraherezo», akaba kuva ubwo ategereje ko «abanzi be bahindurwamo akabaho ko mu nsi y’ibirenge bye.» Ku bw’iryo turo rimwe rukumbi, yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. Ni na byo kandi Roho Mutagatifu ubwe atwemeza. Kuko amaze kuvuga ati «Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’iyo minsi.» Nyagasani yaratangaje ati «Nzashyira amategeko yanjye mu mutima wabo, maze nzayandike no mu bwenge bwabo. Sinzongera kwibuka ibyaha byabo.» Bityo rero ahari ibabarirwa, ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.

Zaburi ya 109 (110), 1, 2, 3,4

R/ Uri umuherezabitambo iteka ryose: Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye ati

«Icara iburyo bwanjye,

kugeza igihe abanzi bawe,

mbagira umusego w’ibirenge byawe!»

 

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,

Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni:

«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

 

Wahawe ubutware kuva ukivuka,

wimikirwa ku misozi mitagatifu:

«Mbese nk’urume rutonda mu museke,

uko ni ko nakwibyariye!»

 

Uhoraho yarabirahiriye,

kandi ntazisubiraho na gato,

ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose,

ku buryo bwa Malekisedeki.»

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,1-20

Muri icyo gihe, Yezu arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati «Nimutege amatwi Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve! » Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’ imigani. Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’lngoma y’lmana, naho bariya bo hanze byose bibabera urujijo, “ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.”». Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose muzayumva mute? Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva ljambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo ntiryere imbuto na busa. Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»

Publié le