Ku wa kane w’icyumweru cya 27 B gisanzwe,
11 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Gal 3,1-5
2º.Lk 11, 5-13
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Igihesha Roho ni amategeko cyangwa ukwemera?
Imwe mu ngingo z’ingenzi Pawulo Intumwa agarukaho mu ibaruwa yandikiye abanyagalati, ni Roho Mutagatifu. Agace twasomye uyu munsi karatwumvisha uburyo asobanura ko Roho Mutagatifu tumuhabwa no kwakira ukwemera. Abanyagalati bari barayobejwe n’ababashishikarizaga gukurikiza amategeko byanze bikunze. Ibyo byateraga intagunda n’urujijo mu ikoraniro. Nk’uko twabivuze tugitangira gusoma iyi baruwa yandikiwe abanyagalati, abahoze ari abanyamahanga ari bo bitwaga abapagani, bakiriye YEZU KRISTU ariko bakumva imigenzo n’imiziririzo bya kiyahudi bibaremerera. Bari barasobanuriwe ko icya ngombwa ari ukwemera YEZU KRISTU no gukunda inzira atwereka. Ubwo n’abahoze ari abayahudi bari barasobanuriwe ko Kiliziya yemeje ko iyo mihango atari ngombwa. Umuyahudi yashoboraga gukomeza imigenzo n’imiziririzo y’umuco wa kiyahudi itanyuranyije n’Amategeko y’Imana, umunyamahanga na we agakurikiza Ivanjili nta mitondangingo yindi. Uko Pawulo yahatirimukaga ni ko ibintu byasubiraga irudubi. Koko rero, birababaje kwigisha Ukuri abantu bakakwemera ariko hashira akanya gato bakisubirira mu byabo.
Uko gusubira mu mico ya kera idafite aho ihuriye n’Inkuru nziza, ni bwo bupfu Pawulo yiyamye. Yatinyutse kubereka ko ari abapfu rwose mu gihe batita ku kwemera kubaronkera imbaraga za Roho Mutagatifu. “Mbega ngo muraba abapfu, bakristu bo mu Bugalati!”. Yaberetse ubupfu bwabo abitindaho akomeza kubibutsa no kubasabira kugeza ubwo benshi muri bo basobanukiwe. Ahantu hose hamamajwe Inkuru Nziza y’Umukiro, ni amahirwe aba ahageze kuko iyo bemeye iyo Nkuru Nziza, Roho Mutagatifu arabayobora. Umuntu wemeye Inkuru Nziza, agendera mu kwemera aho kwihambira ku mategeko y’abantu. Aha ntitukumve gusa ya Mategeko ya kiyahudi yarushaga amabuye kuremera ariko wakwitegereza imikorere y’abayahudi ugasanga nta cyo abamariye. Bakurikizaga amategeko gusa bakumva ko bihagije, na ho iby’URUKUNDO rwa KRISTU ugasanga ntacyo bibabwiye.
Ducengerwe n’isomo rikomeye Liturujiya y’uyu munsi ishatse kutugezaho: Kwambaza Roho Mutagatifu. Gusaba guhabwa Roho Mutagatifu kugira ngo aduhe ubwenge bwo kumenya iby’Imana Data Ushoborabyose. Utiyambaza Roho Mutagatifu, ntayoborwa na We. Ahinduka umuntu wo kuzuza amategeko ya Kiliziya by’inyuma gusa. Amasakaramentu yose ahabwa, ayahabwa bya nyirarureshwa ku buryo nta cyo amumarira kigaragara. Kujya mu misa, ni ukurangiza umuhango. Guhabwa Penetensiya, ni rimwe mu mwaka byo kuzuza amategeko ya Kiliziya. Ukarisitiya ahabwa ntashobora kumva ko ari YEZU ubwe ahawe. Ni yo mpamvu hari abahazwa bagahabwa ubucibwe bwabo nk’uko Pawulo Intumwa abivuga mu ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti.
Tudapfukamye ngo dusabe kuyoborwa na Roho Mutagatifu, ntacyo twageraho mu buyoboke tugaragaza inyuma gusa. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU na We mu Ivanjili yadushishikarije gusaba guhabwa Roho Mutagatifu. Yatwigishije ko Data Ushoborabyose aha Roho Mutagatifu abamumusabye. Nitumusabe rero ubutarambirwa, azatumanukiraho atuyobore aturinde ubuyobe bwose.
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA RYOSE MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.