Igikorwa Imana ishima

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA,

23 MATA 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 6, 8-15

2º. Yh 6, 22-29

 

IGIKORWA IMANA ISHIMA

 

Imana Data Ushoborabyose ni umubyeyi wacu udukunda. Ibyo dusanzwe tubizi kuko twabibwiwe kenshi. Nta sakaramentu na rimwe twateguriwe tutabwirwa ko Imana twemera ari Umubyeyi wacu. Twagize amahirwe tunamenya ko yohereje Umwana wayo mu isi ngo atumare amazeze ku byerekeye Umugenga wa byose, Data wacu udukunda. Niba rero twemera ko Imana ari Umubyeyi wacu, ni ngombwa kwihatira gukora ibyo ishaka. Gukora ibyo Imana Data ishaka, ni yo nzira y’Umukiro.

Uyu munsi, YEZU KRISTU ubwe ashaka kutwigisha ko igikorwa Imana ishima ari ukwemera uwo yatumye. Kwemera YEZU KRISTU ni cyo gishimisha Imana. Ayo ni yo magambo dukoresha mu mvugo ya muntu. Ariko icyo bishatse kuvuga, ni uko ibyishimo n’amahoro tubikesha kunga ubumwe n’Imana Data Ushoborabyose muri YEZU KRISTU.

Hari ibintu bibiri bitubuza gukora icyo Imana ishima: inda nini n’ikinyoma. Inyigisho y’uyu munsi iradufasha kwipakurura ibyo bibi no kwibibamo imbuto y’ubugingo bw’iteka. Reka tubizirikaneho mu magambo akurikira.

Gushyira imbere inda yacu cyangwa se kwibanda ku by’isi, kuba ari byo duhibikanira gusa, ni uburyo butuzuye bwo kuba ku isi. Birakomeye kumva inzira ya YEZU utibohoye ibyo by’isi. YEZU yatubuye imigati abayahudi bayirira ubuntu bahaga bavuga ngo: “Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi” (Yh 6, 14). Ukwemera kuje gutyo, ni kwa kundi kwa Bashimiramwiriro. Ibindi bimenyetso yari yarerekanye mbere akiza abarwayi, yigishanya ububasha, byose bisa n’aho nta cyo byari byarababwiye. Ubwenge bwabo bwari bwerekeje mu isi gusa. YEZU KRISTU yababwije ukuri ati: “Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka”. Ibyo biribwa kandi YEZU arahamya ko ari we ubitanga. Mwene muntu azi ubwenge bwo gushakashaka ibimufitiye inyungu kugira ngo abeho neza, arye neza, yambare neza n’ibindi. Ubwo bwenge n’abanyarwanda barabuzi kuva kera kuko bemezaga ko kimwe mu bigeza ku mahirwe nyakuri ari ugutunga no gutunganirwa. Hariho ababatijwe hirya no hino ku isi bibwira ko icyo bategereje ku bukristu ari ukubaho neza kuri iyi si. Basenga basaba ahanini iby’isi. Mu gihe bigenda nta kibazo bafite, bajya mu kiliziya. Iyo bahuye n’ingorane nk’izo, batangira kwijujutira Imana bavuga ko itabumva. Bene uko kwemera ni igicagate. Ntigushobora kumurikira isi ngo kuyivane mu kangaratete. Iyo myumvire ntaho itaniye cyane n’abashobora kujya kwiyegurira Imana bashyize imbere iby’isi: kurya no kunywa neza, kwambara neza, guharanira ibigezweho, gushakisha ifaranga ku nyungu zabo, kwifurahisha mu buryo bwose. Kwemera YEZU KRISTU ni ukwemera kunyura mu nzira yanyuzemo kuva avukiye ahantu hakennye kugeza asuzuguriwe ku musaraba. Icyo YEZU yari ashyize imbere ni iki? Jyewe se, wowe se, icyo dushyira imbere ni iki?

Ikindi kitubuza gukora ibyo Imana ishima, ni ikinyoma. Isomo rya mbere rirabitwumvisha neza. Ikinyoma akenshi kijyana no kurwanya ukuri. Sitefano yari yuzuye Roho Mutagatifu akagaragaza ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye. Abanzi ba YEZU KRISTU babibonye bahekenya amenyo. Baramuhagurukiye kugeza ubwo bakoresheje ibinyoma. Abashinjabinyoma barahamagajwe mu Nama Nkuru maze si ukumuharabika barasizora. Ibyo binyoma byari bigamije kumucisha umutwe kandi babigezeho nk’uko tuzakomeza kubisoma mu bindi bika by’iki gitabo cyitwa Ibyakozwe n’intumwa. Sekibi yangisha Ukuri iriho mu isi. Abemera KRISTU nibabe maso barangwe n’ubushishozi batsinde sekibi-sekinyoma. Ahari ikinyoma nta kuri kuhashakwa. Ahari ikinyoma ntibashaka utangaza ukuri. Sitefano aziregura ariko ntibazabura kumwica kuko bicariwe na sekinyoma yunze ubumwe n’amaco y’inda twavuze. Nta mukristu ukwiriye guhindurwa igikoresho cya sekinyoma. Ni ngombwa guhora dusaba imbaraga zo gutsinda ikinyoma nta bwoba mu Izina rya YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU.

YEZU KRISTU ni muzima. Aduha imbaraga. Twihatire kuzikoresha twamamaza UKURI kwe. Nitumusanga tugamije kumwumva no kumubaza icyo dukwiye gukora, tuzatsinda urugamba rw’umwijima w’ibyaha by’inda nini n’ ibinyoma. Tuzakunda YEZU KRISTU we wenyine ushobora kutuyobora inzira y’ijuru.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE.  

Padiri Sipriyani BIZIMANA