Ikiragi kiravuga

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

10 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Hoz 8, 4-7.11-13

2º. Mt 9, 32-38

 

IKIRAGI KIRAVUGA

 

Ivanjili ikomeje kudutangariza impuhwe n’ubugiraneza YEZU yagaragarije abantu. Kuzura abapfuye, gukiza indwara z’amoko yose, gucyaha amashitani (roho mbi) no kuyirukana, ibyo byose ni ubuhamya bugaza imbaraga zidasumbwa YEZU KRISTU afite. Abamwegera bakemera gukorana na We mu bwiyoroshye, na bo bagaragaza ibikorwa nk’ibyo mu kubohora abavandimwe. 

Inyigisho y’ejo yatwibukije uburwayi butabarika dushobora kuba twifitemo. Nta ndwara n’imwe YEZU KRISTU adakiza. Tumenye ko roho mbi zikunda kuririra ku burwayi twifitemo zikatwogeraho uburimiro. Zitwumvisha ko tudashobora gukira tutagiye mu bapfumu. N’indwara z’umubiri, ntitukibeshye, hari ubwo ziba zifitanye isano na roho mbi. Dusanzwe tuzi ko icyaha cyinjiye mu isi cyayoretse mu rupfu. Duhera aho twemeza ko n’uburwayi bwose bufite umuzi muremure ukomoka ku cyaha cy’inkomoko. Mu gutekereza ku ndwara z’abantu, dushobora kugarukira gusa ku mpamvu tubona hafi nk’umukeno n’ubukene, imirire mibi, za mikorobe ziterwa n’umwanda n’ibindi. Ntidukwiye kureba hafi gusa. Ibyo byose bifitanye isano n’icyaha cyiyamamaje ku isi kikabuza muntu amahoro nyayo. 

Indwara za roho na zo zirazwi. Ibimenyetso by’ikubitiro by’izo ndwara za roho, ni ibyaha byarika mu mutima wacu. Iyo umutima wacu washegeshwe n’ibyaha, roho mbi iba yadutashyemo igashobora kudukoresha ibibi byose. Habaho rero n’imigirire igaragaza, ku buryo budashidikanywaho, ko shitani cyangwa roho mbi ziri mu bantu kandi zigamije kubagirira nabi. Muri iki gihe, bamwe bavuga ko shitani itabaho bityo igakomeza kugarika ingogo ntawe usobanukiwe. Shitani, Sekibi iyo twita kenshi Sebyaha, ni ikiremwa-buroho. Ntigira umubiri. Ni yo mpamvu ifite imbaraga zirenze izo abantu dufite. Iradushuka kuva kera ngo twivumbure ku Mana y’ukuri. Iyo Shitani ni Sekinyoma. Ni umubeshyi kuva yahananturwa imaze gusuzugura Imana Data Ushoborabyose. 

Bimwe mu bimenyetso bya Roho mbi, ni ibikorwa biteye ubwoba ikoresha abo yigaruriye. Umuntu ahura na yo mu nzira zose zirwanya Imana Data Ushoborabyose. Ibigirwamana byose byizihira Sekibi. Ni ibikorwa byayo. Abapfumu ni yo bakorera. Amashitani YEZU yagiye yirukana, uko tubisoma muri Bibiliya Ntagatifu, si ibihimbano. Ngo amwe yibera mu marimbi. Andi akibera mu butayu no mu mashyamba. Iyo aje kugirira nabi abantu, ashimishwa no kwinjira mu mitima irangaye. Umuntu wunze ubumwe na YEZU KRISTU, Shitani ntishobora kumuhangara. Aba arinzwe n’ububasha bukomeye bw’ijuru. Imbere y’umukristu koko, Shitani ivuna umuheto. Irahunga. Cyakora, abigaruriwe n’amashitani, ntibashobora kwiheba. Iyo Shitani yinjiye mu muntu igatangira kumukoresha ibikorwa bisa n’iby’abasazi, Kiliziya iramusengera yiyambaje izina rya YEZU maze akabohorwa. Uko YEZU yategetse amashitani gusohoka mu bana b’Imana, ni na ko n’ubu abikora muri Kiliziya ye Ntagatifu. Mu isengesho ryo kwirukana Shitani no kubohora uwo yagose, hari aho bayibaza izina ryayo. Akenshi roho mbi itinda kuvuga no kugaragaza uko iri. Iyo ari shitani y’ikiragi itavuga rwose kandi bikamara igihe kirekire amasengesho nta cyo ayikangaranyijeho, iba yarashinze imizi mu muntu. Iyo igeze aho ivuga ikanahishura izina ryayo, ak’imbwa kaba kashobotse. Muri buri diyosezi, umwepiskopi atora umupadiri akamushinga ubutumwa bwo kwirukana amashitani. Uwo mupadiri, ni we uba afite ku mugaragaro ububasha bwo kwirukana roho mbi akabohora abana b’Imana mu izina rya YEZU. Hariho ariko n’amatsinda y’abakristu bitangira gusenga no gusabira abarwayi. Hari benshi bakirijwe muri ayo matsinda y’impuhwe. Kuva YEZU yagaragaza ko ububasha bwe bwirukana roho mbi zose, benshi bagiye babohorwa ku ngoyi ya Sekibi bagakomeza urugamba rwo guharanira ubutagatifu. Iyo umuntu atuwemo na roho mbi, atakaza imabaraga nyinshi ntabe agishoboye kubaho mu bwigenge bw’abana b’Iamana. Iyo agize amahirwe akabohorwa, agomba gufashwa kurushaho kugira ngo acike burundu Shitani. Tuzi ko ihora irungarunga ishaka kugaruka mu nzu yahoze ituyemo. Kuyisuka hanze bidasubirwaho no kuyohereza mu muriro, ni ukwemera kunga ubumwe na YEZU KRISTU iteka n’ahantu hose. Kwiturira mu Ngoro ye no guhemburwa n’umubiri n’amaraso ye, ni ko kwigobotora inzara za Shitani. 

Ubutumwa bwa YEZU bwo gutsinda roho mbi zose no gukwiza mu mitima y’abantu Ingoma y’Imana, burakomeje muri Kiliziya. Ariko YEZU ababajwe n’uko nta bakozi bahagije mu murima wa Nyagasani. Aho batigisha Inkuru Nziza kuko nta bogezabutumwa bahagije, Shitani ihashinga imizi n’imiganda. Ijambo ry’Imana, Igitambo cy’Ukoarisitiya, Rozari ya buri munsi, Penetensiya, ni intwaro zityaye mu kurwanya roho mbi. Aho badafashwa kwinjira muri urwo rugamba, basa n’abatereranywe. Bameze nk’intama zitagira umushumba. Barababaje. Umukristu wese akwiye gusaba ko haboneka abantu beza kandi benshi bitangira ubutumwa kugira ngo mu mfuruka zose z’ibihugu hamamazwe Inkuru Nziza y’Umukiro. 

Dusabire abasaseridoti bose gutsinda ubushukanyi bwa Shitani kugira ngo bigenge bihagije, bashobore kwirukana Shitani mu izina rya YEZU na Kiliziya ye. Dusabire abayobora amahanga kubaha Imana mbere ya byose, ejo batazikururira amakara bakanayarahurira ku baturage bashinzwe kuyobora. Ni byo Uhoraho yavugishije umuhanuzi Hozeya, agira ati “Biyimikiye abami batambajije…”. Abayobozi nibamenya Imana, abihayimana bakayikomeraho nta buryarya, Shitani ntizabona aho imenera. Izatsindwa bidasubirwaho maze ubwigenge ku mutima, amahoro, ukuri n’ ubutabera bitembe nk’amazi y’urubogobogo. Abantu bazabohoka, ibiragi birangurure byamamaze Umutsindo wa YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 

 Padiri Sipriyani BIZIMANA