Imbuto yabibwe mu mahwa

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, B.

27 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Yer 3, 14-17

2º. Mt 13, 18-23

 

IMBUTO YABIBWE MU MAHWA

 

Uyu munsi YEZU adusobanuriye umugani w’umubibyi. Mu byerekeye kumva nabi Ijambo ry’Imana, abantu bashyirwa mu byiciro bitatu. Kimwe muri byo, ni cyo cyiganjemo benshi cyane. Imitima irimo amahwa, ni yo yiganje. Dufite amizero y’uko Ijambo ry’Imana ritazazimira. Icyo kizere gishingiye kuri rya sezerano YEZU yatugiriye. Yavuze ko Kiliziya ye itazigera izima. Ni yo izakomeza kwigisha Ijambo ry’Imana kugeza igihe isi izashirira. Ibitotezo ihura na byo, si byo biduhangayikishije. Hababaje imitima yuzuye ibintu biyizibiranya maze Inkuru Nziza ntiyicengeremo. 

Hari imitima yibereye iruhande rw’inzira. Amazi meza asukura, afite umuyoboro atemberamo. Kuba iruhande rw’uwo muyoboro, ni ko kugira umutima wajahukiye iruhande nyine. Ayo mazi avubuka mu iriba ritagatifuza ry’Ijambo ry’Imana n’Ukarisitiya, ntaho ahurira na we kuko nyine yibereye iruhande rw’inzira, iruhande rwa wa muyoboro utembamo ayo mazi asukura agatagatifuza. Kuba iruhande rw’inzira ni ukuba ahantu haganje Sekibi. Kuva kera iyo Sekibi yarwanyije bikomeye umugambi w’Imana. Yivanye mu ikuzo ryayo. Ihora ihagaze iruhande rw’inzira igashuka abari bashotse ku iriba ry’amazi afutse. Irabayobya ikabarengana mu manga ikabata ku gahinga. Umutima w’umuntu udahamije ibirindiro mu nzira YEZU anyuramo, worohera ibishuko bya Sekibi. Sekibi ihura na we ikamucacura ikamuvanamo icyari cyamubibwemo. Bene abo bantu, ni ba bandi basenga bakigishwa ariko bakagira amacuti abahuheramo ubumara bwa Sebyaha. Abo rero, ntibashobora gusobanura ibijyanye n’ukwemera kwabo. Nyuma yo kumva Ijambo ry’Imana rikiza, bajya gutega amatwi n’izindi nkuru za Sekibi, maze akaba ari zo baha umwanya munini kurusha Ijambo ry’Imana bumvishe kandi risubirwamo igihe cyose kugira ngo ku bwa Roho Mutagatifu ricagagure iminyururu y’umwanzi. Abantu bose b’urubyiruko barezwe gikristu, iyo batabashije gukomeza iyo nzira, biba byaratewe n’uko bahuye na za sekibi zihora iruhande rw’inzira zikabayobya. Bagenzi babo bakuranye ubumara bwa sekibi, barabashuka bakabatesha Umukiro.

Imitima imeze nk’urubuye na yo ntishobora gukomeza inzira y’Umukiro. Abo ni ba bantu bafite ubukristu bwa nyirarureshwa. Ni abanyamarangamutima masa. Ntibifitemo ireme Ijambo ry’Imana rishobora gushingamo imizi. Mu makoraniro ubasangamo. Ni abantu bitabira ibya Kiliziya kandi bitanga cyane. Bishimira kuba aho abandi bari basingiza Imana. Bitabira kumva misa n’ijambo ry’Imana. Ariko umutima wabo uretsemo amarangamutima menshi asumba kure muri bo ireme ry’Ukuri kwa YEZU KRISTU. Ntibashobora gutera intambwe kubera ko amarangamutima yabo ahora aberekeza aho ashatse. Ntibashakashaka umutuzo ngo bazirikane ku mubano wabo na YEZU KRISTU kugira ngo baganire na We imbonankubone. Reka sinakubwira iyo hadutse ibitotezo bijyanye n’ubukristu bwabo: bahita bagwa ako kanya ukabayoberwa. Bene abo bashobora kwemera kwitabira ibibi kubera urukundo rwabo rutayunguruye. Abo biganjemo urubyiruko rucudika n’abarucumuza. Ni rwa rubyiruko rwitabira amahano yose iyo yadutse kuko ruyirohamo rudatekereje. Si urubyiruko rwonyine. Icyo cyiciro ugisangamo abantu b’ingeri zose. 

Icyiciro cy’imbuto zaguye mu mahwa, ni cyo kibumbye abantu benshi. Imitima yapfukiranywe n’amahwa, na yo ntishobora kumva neza Ijambo ry’Imana no kuribyaza imbuto nyinshi kandi nziza. Iki gice twese dushobora kucyibonamo. None se ni nde muri twe udahibibikanira iby’isi? Ni nde urengwa n’imijugujugu y’ibishuko by’ubukungu? Ni nde iby’isi bitagira icyo bibwira? Ibyo bishuko by’ubukungu bigendana n’ibindi bishuko byose by’icyubahiro n’amakuzo yo mu isi. Kwiratana ibyo dutunze no gukandagira abandi, na yo ni amahwa ashinze mu mutima wacu atuma tutabeshwaho n’Ijambo ry’Imana. Iki gice kirimo abantu bose bashyira umutima wabo mu gushaka inyungu zo ku isi mu gihe roho zabo zirwara bwaki. Abantu bose kandi begukira ubutegetsi bw’ibihugu bakanyonga amategeko y’Imana, na bo bafite imitima irimo amahwa atabakundira kwakira Ijambo ry’Umukiro. N’abihayimana natwe, ntiturenzwa ayo macumu acanye ya Sekibi: natwe tugerwaho n’ibishuko by’iby’isi; dushobora gukururwa n’ibyubahiro byo kuba ba nyambere; dushobora kwiyumvamo amahwa y’amaraha y’isi n’ibindi n’ibindi. Twese abayoboke ba KRISTU twaba abalayiki twaba abiyeguriyimana, iyo twiyumvamo ishyaka ryo kurwanya mu mutima wacu ibyo byose biwushingamo amahwa bikawuhindura urutete, inzira y’Umukiro tuba dutangiye kuyibona. Iyo dutereye agati mu ryinyo ngo kuko natwe turi abantu, ko tugomba kubaho nk’uko abandi bose babaho, nta mbuto twera. Tubaho nk’umunyu wakayutse. Ijambo ry’Imana twigisha turihindura inkuru nk’izindi. Ibyo byose, tugomba kubitekerezaho mu kuri kugira ngo twibukiranye kandi duterane inkunga mu rugamba duhamagariwe kurwana. Tuzatsinda mu izina rya YEZU. Bikira MARIYA ahora adufatiye iry’i Buryo. Iyo turangaye maze Shitani ikatugushamo umwe, nk’iyo yihaye Imana, icyo gihe harambarara n’abandi benshi. 

Umurimo YEZU akora muri Kiliziya ye, ni ugusukura imitima yacu. Ayigarura mu muyoboro anyuzamo amazi ye asukura, atuvana ahantu h’urubuye n’imanga maze akadushora mu rwuri rutoshye, akatugaburira tugasubirana itoto. Aduhandura amahwa yashinzwe mu mitima yacu tukabona guhumeka ituze rimukomokaho. Ijambo rye turyakira mu mutima maze isoko y’Urukundo igafunguka. Icyo gihe dukomeza inzira nziza tumurikiwe n’ubuhamya bw’abatagatifu. Ubwiza bw’umutima wa BIKIRA MARIYA butubera urumuri maze tukagendera mu nzira y’Amahoro. 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU NASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Cyprien BIZIMANA