Isomo: Imigani 30,6-9

Isomo ryo mu gitabo cy’Imigani 30,5-9

Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa, umwiringiye rimubera ingabo imukingira. Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye, hato atazaguhana, ugatahurwaho ikinyoma. Hari ibintu biri nkwisabiye, ntuzabinyime mbere y’uko mpfa: uzandinde ikinyoma n’uburyarya, undinde ubutindi cyangwa umurengwe, ahubwo ungenere ikintunga gihagije, ejo ntazarengwa ngahemuka, mvuga ngo “Uhoraho ni nde?” cyangwa natindahara nkiba, ngasuzugura izina ry’Imana yanjye.