Inyigisho: Imigirire yanjye kera

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 27 B gisanzwe,

09 Ukwakira 2012

AMASOMO: 1º.Gal 1,13-24

2º.Lk 10, 38-42

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Imigirire yanjye kera

Ejo twatangiye gusoma amabaruwa amwe n’amwe ya Pawulo Intumwa. Ubuhamya yagezeho bwubatse Kiliziya mu mahanga yose. Ahereye ku Banyagalati, Pawulo agamije kudufasha gukomera ku Nkuru Nziza y’Umukiro twakiriye twemera YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Nta muntu n’umwe watubeshyeshya izindi nkuru zivuguruza Inkuru Nziza nyamukuru. Aho Pawulo yavanye imbaraga zo gutanga ubuhamya bungana butyo kugera ku kumena amaraso ye yitangira Kiliziya ya YEZU KRISTU, nta handi, ni mu ngabire ndengakamere yahawe yo kumenya YEZU uwo ari we. Iyo ngabire, twese turayihabwa ariko si ko twese twemera kuyakira. Kuva ubwo yakiriye iyo ngabire idatangwa n’abantu b’isi, Pawulo yahise aca ukubiri n’ibya kera byamuranganga. Yabonye imbaraga zo kureka gutoteza aba-KRISTU. Yinjiye mu gice gishya cy’amateka ye maze atangira kwigishanya ubwitange butangaje Inkuru Nziza y’umukiro. YEZU KRISTU yifashishije Pawulo Intumwa ye ashaka ko natwe dusubiza amaso inyuma tukareba niba hagaragara íbice bibiri mu mateka y’ukubaho kwacu.

Ikimenyetso kigaragaza ko umuntu yamenye YEZU koko, ni uko imigirire ye y’ubu itandukanye rwose n’imigirire ya kera. Mbere yo kwakira YEZU KRISTU, umuntu aba ari mu mwijima. Aba abundikiwe n’igihu gituma atabona inzira akwiye kuganamo kugira ngo agere ku buzima nyakuri. Aba ariho atariho. Aba yarapfuye n’ubwo bamubona agenda agakora imirimo nk’abandi bose. Imigirire ya mbere yo kumenya YEZU no kumwemera, irangwa no kumva ibya YEZU KRISTU ukavuga ko bitakureba. Wumva nta cyo bikubwiye. Ndetse n’aho batoteza izina rya YEZU bakagirira nabi abamukurikiye, uwo muntu mubisi utaramenya UKURI arahitabira. Yabona inzirakarengane zipfa zizira YEZU KRISTU akabyishimira. Uwo muntu utaramenya YEZU ngo amukunde, ashobora no kuba ari mu yindi myemerere igaragara hirya no hino. Pawulo Intumwa, mbere yo kuzukana na KRISTU, yari umuyahudi w’impuguke akamenya uburyo atoteza Kiliziya. Aho yakiriye ingabire y’ijuru, yahindutse muntu mushya.

Kumanukirwaho n’ingabire y’Imana ukayemera, ni ko kwinjira mu cyiciro cya kabiri cy’ubuzima bwawe. Navuga ko uba utangiye by’ukuri kubaho mu Isezerano Rishya. Wakwibaza uti ese iyo ngabire kuki itagera kuri bose! Ese hari abagenewe kuzamenya YEZU KRISTU n’abandi bagenewe kwipfira iteka? Oya! Si uko bimeze. Ikigaragara kandi cy’ukuri, ni uko Ijambo ry’Inkuru Nziza rihora ritangazwa, burya ryifitemo umusemburo ukomeye. Abakristu ba mbere bagize uwo murava wo kwamamaza YEZU. Bamwamamazaga by’agahebuzo uko bemeraga gupfa aho guta ukwemera. Amaraso yabo ni yo yagiye acugusa ubwenge bw’abagome b’abahakanyi, maze igihe cyagera bakemera gufungura imitima yabo bakinjira mu bumenyi nyakuri bugeza ku Mwana w’Imana YEZU KRISTU. Ni yo mpamvu natwe uko dukomeza kwizirika kuri YEZU KRISTU nta buryarya, uko tubera abandi ubuhamya bwuzuye bwa YEZU KRISTU, ni ko haboneka abava ku izima bakazukana na YEZU akabajandura mu mwijima w’ubujiji barimo. Pawulo Intumwa, ni umwe mu bakomeje kwitegereza ibitangaza bihanitse byuje ubutwari bw’abemera KRISTU maze igihe kigeze abundikirwa n’Urumuri nyarumuri, igihu cyose kireyuka abona hakeye atangira kwemeza bose ko YEZU KRISTU ari We Mwana w’Imana nzima waje gucungura abantu bose. Abari bamuzi mbere, babanje gushidikanya. Kumwakira no kumukunda byarabagoye, ariko kuko ibishya yari yinjiyemo bitari ikinamico ry’uburyarya n’ubugome, ntibatinze kumwemera. Ni UKURI kwigaruriye isi yose kuyivana mu rwobo yari yaraguyemo.

Uwinjiye mu gice cya kabiri cy’amateka y’ukubaho kwe ari na cyo gikuru, ahora yifuza kwigumanira na YEZU KRISTU. Yitoza kumushengerera ubudahwema nka Mariya twumvishe mu Ivanjili. Nta murimo n’umwe ushobora kumubuza gushengerera YEZU mu buzima bwe. Na MARITA, icyatumaga ahibikanira kwakira YEZU, ni uko yari yarafashe igihe cyo kumumenya no kumukunda. Ntiyahibibikaniraga kuzimanira uwo atazi cyangwa adakunda. Cyakora YEZU ashatse kumuheraho kugira ngo yigiishe uwo ari we wese uhibibikanira imirimo y’isi gusa. N’aho yaba ari iy’ubugiraneza, ubuzima bwe ntibwuzuye igihe cyose atarimika uwo agomba kugaragira iteka. Inshuti za YEZU zashimishwaga no kubana na We. Ni ko ubuzima bwazo bwari bwarahinduwe bushya.

Nawe rero, ishime kuko winjiye mu gice gishya cy’amateka y’ukubaho kwawe. Niba hari abavandimwe batakumva ngo bakwakire kubera ko bazi imibereho iteye agahinda wahozemo, wigira ubwoba, komeza ugire ubwuzu bwo kubana na YEZU KRISTU, igihe kizagera ubuhamya bwawe bwere imbuto z’ubutungane. Nawe kandi uremerewe n’ibyo wakoze kera, itegereze urugero rwa Pawulo Intumwa maze wigiremo ubutwari usabe imbabazi unyuze muri Penetensiya, YEZU arakumva, ni NYIRIMPUHWE. Gira ishema ryo kumva ko imibereho yawe ya kera ubu irangiye winjire mu bucunguzi bwa YEZU KRISTU. Nta pfunwe rindi ukwiye kugira kuko igihe cy’umukiro wawe cyageze. YEZU azahora aguha imbaraga zo kudasubira kwiyanduza mu cyaha icyo ari cyo cyose. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE