Icyumweru cy’Impuhwe za Nyagasani

KU WA GATANDATU WA PASIKA,

(Ku wa 14 Mata 2012)

AMASOMO: Intu 4,13-21; Zaburi 118 (117); Mk 16,9-15

‹ NIMUJYE KU ISI HOSE MWAMAMAZE INKURU NZIZA MU BIREMWA BYOSE›


Yezu Kristu wapfuye akazuka yabonekeye abigishwa be uyu munsi maze abaha ubutumwa bwo kumubera abahamya mu biremwa byose. Ubuhamya bwa Mariya Madalena n’abandi yari yabanje kubonekera ntibwashoye kwemeza bagenzi babo. Bakomeje rwose gushidikanya ndetse ahubwo no kunangira umutima. Ntibiyumvishaga ukuntu ikimwaro n’agahinda byo ku wa gatanu kuri Gologota byababyarira ikuzo n’ibyishimo bya Pasika. Ntibiyumvishaga ukuntu uwananiwe kwimanura ku musaraba ngo yereke abagome ubuhangange bwe yabona izindi mbaraga zimuha kongera kubaho no kubonwa. Yezu Kristu wazutse mu bapfuye ntiyari ayobewe uwo mwijima wari wuzuye mu mitima y’abe. Ni yo mpamvu afata iya mbere akabasanga, akabasobanurira . Bityo kugira ngo bashobore kuva mu mwijima w’urupfu binjira mu rumuri rw’Izuka rye.

Yezu Kristu wapfuye akazuka arasanga ku meza abigishwa be. Mu gusangira na bo Ijambo rye n’Umubiri we byabahaye noneho imbaraga zo kwemera ko Yezu Kristu wapfuye babyirebera, noneho ko ari muzima rwose, ko na byo bashobora kubihamya. Yezu wari umaze kubona ko amaze kubakomeza arabohereza agira, ati ‹nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.›

Kuri uyu Munsi Mukuru wa Pasika tugihimbaza, Yezu Kristu wapfuye akazuka ni twe aje asanga, ngo atwigishe kandi atugaburire Umubiri we n’amaraso ye maze adutume kumubera abahamya mu biremwa byose. Ntayobewe na twe intege nke zacu n’ingeso mbi zacu. Nyamara aje adusanga ngo dusohoke muri iryo curaburindi maze tube abahamya b’Urumuri. Uyu munsi Yezu aratubonekera twese mu Misa ngo adukize kandi adutume. Aradutuma ku biremwa byose.

Yezu Kristu wazutse azi neza ko ibiremwa byose bikeneye Ubuzima busendereye, kandi ni we wenyine ushobora kubutanga. Pawulo Intumwa atubwira ko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana (Roma 8,21). N’ubusanzwe ibyo byaremwe dusangiye na byo kuvuka no gupfa. Nta gitangaje ko twasangira na byo gukira urupfu muri Yezu Kristu wazutse mu bapfuye.

Kubera iyo mpamvu rero, umwigishwa wa Kristu yubaha ibiremwa. Akamenya ko na byo bikeneye kubaho. Akabimenyesha Inkuru Nziza abyifuriza kubaho kandi abibifashamo. Bityo ibyo byaremwe na byo bikamwunganira mu bimutunga kugira ngo abone umwuka, amazi n’ibiribwa…Niba rero tugomba kugeza inkuru nziza y’ubuzima no ku biremwa, birumvikana rwose ko kwihanukira ukica umuntu kabone n’aho yaba ari umwana ugisamwa ari ukwiyemeza guhangana na Kristu wapfiriye bose ngo baronke ubuzima buhoraho.

Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire kuba abahamya nyabo ba Nyagasani Yezu Kristu.

 

 Padiri Jérémie Habyarimana