KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE-B
Ku ya 1 Kanama 2012
AMASOMO: Yeremiya 15, 10.16-21, Zaburi 58; Matayo 13, 44-46
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹INGOMA Y’IJURU IMEZE NK’IKINTU CY’AGACIRO GAKOMEYE››
Uyu Munsi Yezu arongera kuganiriza abamuteze amatwi ibyerekeranye n’ingoma y’Ijuru. Arifashisha ikintu cy’agaciro gihishe mu murima umuntu agurana ibyo atunze byose n’isaro rimwe ry’agaciro kanini riguranwa andi masaro yose. Uguye Kuri icyo kintu cy’agaciro gakomeye yihutira kugihisha, maze agasimbagizwa n’ibyishimo ajya kugurisha ibyo atunze byose, kugira ngo agure uwo murimo uhishemo ubwo bukungu busumba ubundi. Umucuruzi na we wari yararunze amasaro menshi, yabonye isaro rimwe ry’agaciro, maze aragenda agurisha andi yose yari afite, kugira ngo arigure.
Yezu Kristu wapfuye akazuka utuganiriza none akoresheje iriya migani. Arashaka kutwumvisha rwose ko Ingoma y’Ijuru isumbije kure agaciro ibintu byose dushobora gutunga hano ku isi. Yezu aratwerurira rwose ko kubana na we, kubaho muri we, nta bundi buzima cyangwa undi mutungo bihwanye. Ariko hari benshi byihishe. Ndetse bamwe ku buryo bubabaje. Hari abo usanga bameze nka bariya bagurishije uriya murima cyangwa ririya saro kubera kutamenya agaciro kabyo nyako. Abandi baturutse ahandi baza kubatwara ibyo bari batunze batazi agaciro kabyo. Bagurishije ingoma y’Ijuru basigarana Faranga(Bintu) twavuga ko rihagarariye ingoma y’iyi si (Luka 16,13; Mt 16,24).Ahubwo se witegereje neza usanga ibyaha byose bidakomoka kuguhitamo ifunguro rya Bintu maze tukarigurana Nyirubuntu. Twibuke uburyo Ezawu yagurishije Umurage we isahane y’ibiryo (Intg 25,29-34). Ariko twigane Naboti wanze kugurisha umurage wa se akemera kubipfira (1 Bami 21, 1-29).. Tuzirikane neza inshuro twagurishije Ingoma y’Ijuru Ibintu cyangwa Amafaranga. Twibuke neza inshuro twemeye gucumura duca inshuro. Tuzirikane neza ingoyi y’icyaha yatunaniye kuvamo kuko hari inyungu za hano ku isi tudashaka gutakaza. Tuzirikane neza inshuro twishimiye muri Shitani twigaragura mu byaha, Sekibi itubeshya ko ku isi, ikuzimu no ku ijuru nta byishimo biruta ibyo turimo (2Tim 3,1-10).
Nyamara twibuke ko Ingoma y’Ijuru ari Yezu Kristu wapfuye akazuka uri muri twe (Luka 17,21). Kandi Yezu Kristu akaba ari we Mahoro, Byishimo (Ihirwe) n’Ubutungane (Rom 14,17; Ef 2, 14). Yezu ni we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14,6). Igihe cyose rero twahisemo iby’isi aho gusanga Umukiza w’Isi twabuze amahoro n’ibyishimo n’ihirwe; turibeshya cyangwa turabeshywa, turayoba,turarwara cyangwa ndetse dupfa duhagaze (1 Tim 5,6; Heb 9,14). Niyo mpamvu Yezu adusanze uyu munsi adusobanurira agaciro nyako k’Ingoma y’Ijuru ngo aduhabure aho twababiye maze atugarure mu rukundo rwe. Koko rero kuba muri Kristu bitera ibyishimo nk’ibyo uriya wagiye kugura umurima yagize. Gutega amatwi Kristu binyura umutima ababyitabiriye, nk’uko Umuhanuzi Yeremiya amira Ijambo ry’Uhoraho maze rikamusendereza Umunezero. Nyamara ariko kwakira Kristu ntibikingira ingorane ziterwa n’abanangiye umutima. Ba bandi batega amatwi batiteguye gutura mu butungane, ahubwo batega imitego yo guhitana ababatangariza amateka y’Uwatwitangiye ku giti gitagatifu (Luka 20,20). Igishimisha Abakristu si uko bahura n’ababahema bahigira no kubahitana. Igishimisha Abakristu nk’ Uko Uhoraho abyizeza Umuhanuzi Yeremiya, ni Ijambo ry’Uhoraho ribahumuriza ribizeza kubatabara no kubarenganura (Yer 15,20-21).
Umubyeyi Bikira Mariya wemeye kwirekurira wese Ingoma y’Ijuru, nadufashe none kurekura iby’isi bidukurura cyangwa bituboshye maze twakire Yezu Kristu Umukiza n’Umutegetsi rukumbi, we Byishimo n’amahoro byacu ubu n’iteka ryose.