Ku wa mbere w’icyumweru cya 27 B gisanzwe,
08 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Gal 1,6-12
2º.Lk 10, 25-37
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Inkuru Nziza itari iyo twigishijwe
Mu Banyagalati, harimo abantu bahoze ari abayahudi bahinduka abakristu. Ariko bakomeje kwihambira ku mico ya karande ya kiyahudi. N’abanyamahanga bitwaga abapagani kuko batari barigeze bamenya Imana ya Israheli, bageze ubwo bakira Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Ariko bo, bari baremerewe n’imico ya kiyahudi. Abahoze ari abayahudi rero bakabatera ubwoba bavuga ko niba batigenyesheje, batazakizwa. Tuzi ko icyo kibazo cyakemuriwe mu Nama Nkuru ya Kiliziya ya mbere yabereye i Yeruzalemu ahagana mu myaka ya 44 nyuma ya YEZU KRISTU. Pawulo Intumwa, mu rugendo rwe rwa mbere n’urwa kabiri, yanyuze mu Bugalati. Yarabigishije abasobanurira ko Inkuru Nziza y’Umukiro ari ukwemera YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Yabasobanuriye ko iyo Nkuru Nziza ari yo ikiza umuntu wese uyakiriye. Iyo Pawulo yamaraga gutirimuka, ba bayahudi bakoronijwe n’imico ya kera, bongeraga gutera urujijo abahoze ari abapagani bababwira ko ari ngombwa gukurikiza imigenzo ya kiyahudi. Ibyo byateraga urujijo n’imivurungano mu ikoraniro. Abandikira, Pawulo Intumwa yari agamije gusobanura neza inyigisho yigishije mu Izina rya YEZU kandi ashyize hamwe n’izindi ntumwa zari zarakemuye icyo kibazo muri ya Nama twavuze. Natwe tubonereho guhora twibutsa abo dushinzwe bose ko Inkuru Nziza twigishijwe ari yo tugomba gukomeraho tukagendera kure izindi nkuru zibonetse zose.
Iyi nyigisho ya Pawulo Intumwa, igamije kudukangurira kuba maso. Hari inyigisho zaduka zivangira ukwemera twakiriye. Ni ngombwa kuzigendera kure. Izo nyigisho zivuga impuha zitagize aho zihuriye n’inzira y’umukiro, zishobora kuba ubushukanyi umuntu ashobora kukugerageresha. Tuzi abatarize bashukwa n’abanyamashuri bakabayobya mu mico no mu myifatire. Tuzi abakobwa n’abagore bafite umutima woroshye bashukwa n’abasore cyangwa abagabo bakabigarurira bikazababyarira amazi nk’ibisusa. Izo nkuru z’amatagaragasi kandi, zishobora kuba ibitekerezo n’amategeko birwanya Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Uwakiriye YEZU KRISTU, yaba umwana, yaba umukobwa cyangwa umugore, yaba umunyagihugu uwo ari we wese, uko byagenda kose ashobora gutandukanya ibivuye ku Mana Data Ushoborabyose n’ibiyitambamiye; ashobora kumenya icyamuhesha umukiro n’icyamuroha akabyitaza. Aho ni ho hashingiye ingabire y’ubushishozi.
Iyo ngabire y’ubushishozi itugeza ku butwari, bwa bundi butuma uwo ari we wese ugambiriye kukuyobya umushwishuriza nta bwoba. Ni cyo Pawulo ashaka kutubwira igihe yandikiye abanyagalati ati: “…hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume! Mbese nk’uko twababwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume!”.
Dusabire abigisha bose Inkuru Nziza kwirinda gutandukira mu magambo no mu ngiro. Dusabire iyogezabutumwa cyane cyane mu bihugu byayobejwe n’amajyambere y’umubiri, dusabire abigishayo Inkuru Nziza kudatinya kwereka abantu inzira nyayo iboneye kandi ihuje n’UKURI kwa YEZU KRISTU. Uko Pawulo atatinye kwibutsa Inkuru Nziza amakoraniro yose, natwe turindwe gutinya kwigisha UKURI kwa KRISTU muntu w’ibi bihe turimo. Dusabire Sinodi y’abepiskopi yatangiwe none i Roma, izere imbuto zizatuma iyogezabutumwa rishya rivugurura iyi si yacu.
YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI WA ROZARI ADUHAKIRWE.