Inyigisho: Aba-Kristu babambye ku musaraba umubiri wabo

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 28 B gisanzwe,

17 Ukwakira 2012: 

AMASOMO: 1º.Gal 5,18-25

2º.Lk 11, 42-46 

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

Aba-Kristu babambye ku musaraba umubiri wabo 

Uyu munsi, Pawulo Mutagatifu aradufasha kuzirikana bihagije ku buzima bwacu kugira ngo tubuyobore mu Ijuru. Nta kindi tubereyeho usibye gusingiza Imana Data Ushoborabyose tukiri kuri iyi si, bityo tukitegura kuzabana na Yo tuyitaramiye mu byishimo bidashira. Umuntu wese ufite ubwenge bukora neza yiyumvisha iyo ngingo. Aha ndashaka gutsindagira ko UKURI nyakuri kubeshaho, umuntu yahawe ubushobozi bwo kukugeraho. Abacukumbuzi mu nzego zinyuranye z’ubwenge, ntibashobora kuvumbura ibintu birwanya Imana. Iyo imitekerereze yabo n’ubushakashatsi bakora bitandukanyije umuntu n’Umubeyeyi we wo mu ijuru, nta kimenyetso kindi, ubwo nyine baba bavangiwe na Mushukanyi wiyemeje kutuyobya. 

Kimwe mu byo dushyira imbere iyo twayobye twitandukanya na Data udukunda, ni ukugarukiriza ibyacu byose ku buzima bw’umubiri. Umubiri ni wo utuyobora. Twibagirwa ko umubiri ari ikintu kigira iherezo kikabora. Kuwishinga ni ukwibeshya. Nyamara ni wo udushuka tukawumvira. Icyo Data udukunda ashaka, ni uko twitoza kwiyumvisha kwa Kuri gutuma duha umurongo mwiza ubuzima bwacu. Aho kumvira umubiri twumvira ROHO MUTAGATIFU. Inzira y’ uwo ROHO, ni ay’ibyishimo n’amahoro umuntu yigiramo bigatuma ashyira imbere rwa RUKUNDO rwa YEZU KRISTU. Ahora yikomezamo imbaraga zo kwihanganira imisaraba ahura na yo mu buzima. Ni ko kubamba umubiri wacu n’ingeso mbi ndetse n’irari. Izo mbaraga zikomezwa no kurangamira ibyiza by’ijurun bidutegereje. Ese ubundi ingorane duhura na zo ku isi, hari aho zihuriye n’ibyishimo bidutegereje mu ijuru? 

Dukeneye buri munsi ijwi riduhwitura kugira ngo duhore dutekereza ku Kuri kuzatugeza mu ijuru. Iryo jwi ni nka rya rindi YEZU KRISTU yumvikanishije acyaha Abafarizayi n’Abigishamategeko agamije kubatabara abavana mu bujiji barimo. Iryo jwi riduhwiruta, ni ryo buri munsi Kiliziya ya YEZU KRISTU ihora yumvikanisha. Igendera ku masomo y’umunsi, igahamagarira abayoboke ba KRISTU gushyira mu bikorwa inyigisho ye. Buri musaseridoti, mu izina rya KRISTU na Kiliziya, yihatira gukangurira bose imigirire ihuje n’ubuzima bwa roho. Yihatira gusenga no gutanga urugero rwiza mu gukunda no gukurikiza YEZU KRISTU kugira ngo inyigisho ye igire ireme kandi ikize roho nyinshi. Yitegereza ibibera ku isi, azirikana Amategeko y’Imana YEZU KRISTU yasobanuye neza. Ababazwa n’uburyo bamwe batayumvira, akabakangura ashize amanga. 

Nta gushidikanya, nidushyiraho umwete muri uwo murimo wo kwigisha UKURI kwa YEZU KRISTU, abayoboke ba KRISTU bazatsinda bya bikorwa by’umubiri. Bazatsinda ubusambanyi, ubusinzi, ubusambo, ubuhabara n’ ubwomanzi. Ibi ngibi, ni byo biza ku isonga mu bikorwa bitsikamira kamere muntu. Bazatsinda inzira y’ibigirwamana igeza ku makimbirane, intonganya, inzangano, inzika n’ marozi. Bazatsinda ishyari, amazimwe n’uburakari. Izo ni indwara za roho zimugaza umutima. Ni ngombwa ko twese duhora dusaba imbaraga za ROHO MUTAGATIFU ngo aze atwike ibyo bikorwa byose by’umubiri. Iryo sengesho ririhutirwa kuko abakora ibyo byose, batazagira umurage mu bwami bw’Imana! Twaba twararuhiye iki tutabonye YEZU kuri wa munsi tuzashiramo umwuka? 

YEZU KRISTU ASINGIRIZWE IJWI RYE ADUHWITUZA.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.