Inyigisho ku cyumweru cya 29 B: Umusaserdoti Mukuru: Kristu

ICYUMWERU CYA 28 GISANZWE, B

21 Ukwakira 2012: 

AMASOMO: 1º.Iz 53, 10-11

2º.Heb 4, 14-16

3º.Mk 10, 35-45 

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

DUFITE UMUHEREZAGITAMBO MUKURU UHEBUJE 

Dufite ibyishimo kuri iki cyumweru, byo kwibutswa ko dufite Umuhuza hagati yacu n’Imana Data Ushoborabyose. Ni We udufasha ku buryo buhagije mu mushyikirano ukenewe hagati yacu n’Umubyeyi wacu wo mu ijuru. Uwo ni Umuherezagitambo Mukuru kandi uhebuje. Ni YEZU KRISTU, nta wundi. Ariko kuva amateka y’Imana n’abantu yatangira, imbaga y’Imana yakeneraga abahuza. Abo ni abasaseridoti ba kera YEZU KRISTU yaje yuzuza ku buryo buhebuje. 

1. Umuhuza w’Imana n’abantu arakenewe 

Igihe cyose, abantu bakeneraga umusaseridoti ubafasha mu mubano wabo n’Imana. Abasaseridoti ba kera, n’ubwo bari abantu basanzwe kandi b’abanyantege nke, uko biri kose bafashaga abandi mu guhereza igitambo kikagera kuri Nyagasani Imana, Umubyeyi Ushoborabyose. Icyo gihe cya kera, abasaseridoti bafatanyaga n’abahanuzi ndetse n’abami kugira ngo umuryango w’Uhoraho ukenurwe bihagije. Abahanuzi, nk’uko tubizi, ni bo bari bashinzwe gutangaza mu ijwi riranguruye no mu ngiro zabo icyo Imana ishaka. Ni bo yavugiragamo rwose. Abami na bo bari bashinzwe kuyobora umuryango w’Imana bawurinda gutana no gutatira Amasezerano bagiranye n’Imana ya Israheli ari yo Mana y’ukuri. Iyo barangaraga, abahanuzi babibutsaga kumvira Uhoraho no gufasha abo bashinzwe kumwumvira. Muri ibyo bihe, ubwo umuryango w’Uhoraho wari uremye ihanga rimwe, iby’ubuyobozi busanzwe bw’igihugu byajyana rwose n’ubuyobozi bwa roho. Abasaseridoti bo bitangiraga ibikorwa byose bijyanye n’amasengesho n’ibitambo byo gusingiza Umuremyi. Ni yo mpamvu biswe abaherezabitambo. 

2. KRISTU: Umuherezagitambo Mukuru, uhebuje 

Tuzi ko Isezerano rya Kera ryakuwe n’Irishya. Ubwo kera Abahanuzi, Abasaseridoti n’Abami bafatanyaga mu kuyobora umuryango w’Imana kuri Yo nyine, mu Isezerano Rishya, iyo mirimo yose yabumbiwe hamwe muri KRISTU YEZU. Ni We Musaseridoti, Umuhanuzi n’Umwami nyakuri. Uko ibihe byagendaga bisimburana kuva mu ntangiriro, idini ya kiyahudi yaje kuremera cyane isigara ari ikintu gisa n’icyitandukanyije n’ubusabane nyakuri hagati y’Imana n’abantu. YEZU yaje avugurura byose kugira ngo bose bamenye Imana y’ukuri n’uburyo bwo kuyisanga no kuyisenga. Yaje agomba kuvugurura abayahudi ariko adasenye Amategeko bagenderagaho kuva kuri Musa wayahawe n’Imana ishoborabyose. 

Ikibazo cyabaye gikomeye, ni uko abo mu idini y’abayahudi banze kwemera YEZU KRISTU. Bikomereje ibyabo baranangira rwose. YEZU yatangije ihanga rishya rigamije gukwiza hose Ingoma y’Imana. Yatoye intumwa cumi n’ebyiri n’abandi bamukurikiye kugera ku musaraba. Nta bundi buryo yakoresheje kugira ngo agaragaze ugushaka kwa Se kugera ku ndunduro: yemeye imibabaro. 

3. Umusaseridoti wese azanyura ku musaraba 

Ububabare bw’Umwana w’Imana wiswe Umugaragu wayo, bwatangiye guhanurwa na Izayi, nk’uko twabyumvishe mu isomo rya mbere. Umugaragu w’Uhoraho yakijije imbaga y’abantu mu kwemera kwikorera ibicumuro byabo. Uko byari byarahanuwe, ni ko byagize indunduro. YEZU KRISTU Umusaseridoti Mukuru kandi uhebuje, yabaye muri iyi si ababara cyane. Ubwo bubabare n’ibitotezo, ntibyamutandukanyije n’Imana Se. N’aho amariye gutsinda urupfu akazuka, byaragaragaye ko igitambo cye ari cyo cyaronkeye isi yose Umukiro. 

Intumwa ze n’abandi bigishwa cyane cyane mu ikubitiro rya Kiliziya, bagombye kunyura mu mibabaro kugira ngo babere abandi urugero n’umusemburo wo kudacogora ku Mana Data Ushoborabyose. Iyo misaraba bikoreye bakemera kwicwa, ni yo yabaye nk’iteme ribinjiza mu ijuru. Iyo twemeye YEZU KRISTU ariko nyuma tukamwihakana, ntitwakwemeza ko tuzasangira na We ikuzo mu ijuru. 

Tuzirikane twese amagambo YEZU yabwiye bene Zebedeyi: batisimu yahawe n’inkongoro yanywereyeho, nibitubere ibimenyetso bikomeye biranga abafite inyota y’ibyiza byo mu ijuru. Twese ababatijwe twifuza kuzajya mu ijuru kuko tuzi kandi twemera ko Imana yaturemeye kubanayo na Yo. Kwitiranya iby’isi n’iby’ijuru, ni igipimo cy’imyerere idashyitse. Aho dushaka kuzatura iteka, tuhaharanira mu bwizige no mu bwiyoroshye. Iby’isi ntitubigendamo nk’abahawe kugenga amahanga bayagenga uko bashatse bategekesha agahato. Amatwara meza y’umusaseridoti agira uruhare mu kwinjiza mu ijuru. 

4. Umusaseridoti atagatifuza imbaga 

Umurimo w’ibanze kandi w’ingirakamaro ku musaseridoti wese, ni ukwitagatifuza buri munsi atura igitambo kizira inenge. Yirinda kwiyandarika no kwiyanduza kugira ngo afashe abo ashinzwe kubona inzira y’Umukiro. Afite uruhare ku butumwa bwose YEZU yazanye ku si. Ni umusaserodoti nyine, umushumba n’umwami. Atanga amasakaramentu yitagatifuza kandi atagatifuza abo ashinzwe bose. Ababera umuyobozi mwiza abafasha gutsinda ibyo bahura na byo byose mu nzira y’ubutungane muri iyi si. Afite umwigenge busesuye kuko KRISTU yamubohoye ku byagerageza kumupyinagaza byose. Ntiyatorewe gukorera isi cyangwa kuyigaragira no kunywana na yo. Yatorewe umurimo mutagatifu adashobora kuzuza igihe cyose yibohesheje ubucakara bwo kuri iyi si. Kuko na we yambaye umubiri, urwo rugamba rurakomeye. Ni yo mpamvu byihutirwa gusabira abasaseridoti buri munsi. 

5.Dusabire abasaseridoti 

Kimwe mu byo tubasabira, ni imbaraga zo gushingira mbere na mbere ku Ivanjili ya YEZU KRISTU. Isi ifite ivanjili yayo yigisha kandi ikwira vuba ikigarurira abantu. Kuko buri musaseridoti wese atorwa mu bantu bari mu isi, hari igihe bimugora kwigana Umusaseridoti Mukuru KRISTU, ugasanga aguye mu gishuko cyo kwigana ibigezweho byo mu isi. Icyo gihe, ata umurongo maze ugasanga arakora gusa nk’umwigishamategeko wa kera. Ni ngombwa rero gusabira abasaseridoti kugira ngo bubahirize ubusaserodoti bwa gihereza batorewe. Ikindi dusabira abasaseridoti bacu, ni ukwiyoroshya. Ibyubahiro no kwishyira hejuru no gushaka kugaragirwa, YEZU yabitubujije mu Ivanjili twumvishe. Ushaka Ubwami bw’iteka, ushaka kuba mukuru akwiye kurangwa n’ukwiyoroshya akurikije urugero YEZU KRISTU yaduhaye. Nta kugira ubwoba ngo ntitwabishobora. N’abandi babigezeho dukunze kwiyambaza babaye mu isi kimwe natwe. Kwemera kugendera muri iyo nzira biduhuza na YEZU KRISTU udufasha. Ni We Musaserodoti Mukuru ufite ububasha bwo kuturokora. Dusabire na none abasaseridoti guhora bazirikana ya mirimo itatu bakomora kuri KRISTU: babe abasaseridoti koko, babe abami n’abahanuzi. Nibarangamira KRISTU koko, bazagira imbaraga zo kuzuza amasezerano bagize mu maso y’igihugu cyose nk’uko tujya tubiririmba.

N’umukristu wese, yumve ko yunze ubumwe n’abasaseridoti bashyiriweho kumuyobora kuri YEZU KRISTU. Igihe yivugururamo ingabire yaherewe muri Batisimu, igihe yegera Kiliziya imutagatifurisha amasakaramentu, igihe yirinda gusebya no kuvuga nabi Kiliziya muri rusange, igihe afasha abasaseridoti abasabira kandi abafasha mu byo ashoboye, igihe yirinda kubashuka ku buryo bunyuranye, burya aba agaragaza ubumwe bukomeye afitanya na KRISTU Umusaseridoti Mukuru.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.