Inyigisho: Iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye

Inyigisho ku cyumweru cya 33 gisanzwe B,

Ku wa 18 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Dan 12,1-3; 2º.Heb 10, 11-14.18; 3º.Mk 13, 24-32 

Iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye 

1. Gusoza Umwaka wa Liturujiya B 

Iki ni icyumweru cya nyuma. Ni indunduro y’inyigisho zose twagenewe muri uyu mwaka B turimo dusoza. Yego ku cyumweru gitaha tuzahimbaza KRISTU UMWAMI, We Ntangiriro n’Indunduro ya byose. Nyuma tuzinjira muri Adiventi twongere twibuke mu byishimo ko IMANA yigize umuntu.

Dushoje uyu mwaka wa Liturujiya twumva ubuhanuzi bwa Daniyeli. Yeretswe uko urugamba rwa nyuma Sekibi n’abayoboke be bazatsindwa. YEZU KRISTU na we yadusobanuriye ko iby’isozwa rya byose n’ugutsinda kw’abamuyobotse biri hafi. Ubwo iby’urugamba rwa nyuma tubibwiwe kandi umunsi ukaba wegereje nimucyo twibukiranye iby’ingenzi, dufashanye gukomera ku muheto. 

2. Amarenga y’ibyo dusezeranywa

Ibyinshi twabwiwe muri uyu mwaka, ibyo twashishikarijwe n’ibyo tweretswe, byose ni amarenga y’ibigiye kuza. Umukiza wacu yarigaragaje, twatojwe kumusanga kandi twiboneye ibimenyetso by’uko ari kumwe natwe, icyo dutegereje ni ukugarukana ikuzo aje gucira imanza abazaba bakiriho ndetse n’abazaba barapfuye. Uwo munsi tuwutegereje dufite ishyushyu kuko ingoma ye izahoraho iteka. Ibivugwa byose kuri uwo munsi w’urubanza, nta muntu ushobora kubisobanura ijana ku ijana kuko ni ibyo twizeye byujujwe muri YEZU KRISTU ariko bigomba no kuzuzwa muri buri wese muri twe. N’ubwo abahanuzi babyeretswe, n’ubwo YEZU yabivuze mu marenga, n’ubwo Bikira Mariya adahwema kubyerekana hirya no hino, biracyari amarenga kuri buri wese muri twe. Nta muntu n’umwe uzi neza uko uwo munsi uzaba uteye, nta n’uwasobanura neza ibimenyetso byose bivugwa bizabanza. Ni kenshi twumva intambara n’induru n’ibyorezo binyuranye, tukibwira ko umunsi wa nyuma wegereje. Ku ruhande rumwe twavuga ko ari byo koko, ko YEZU agiye kwigaragaza kuko mu by’ukuri mu bihe bikomeye nk’ibyo ari na bwo yegera abe akabatabara akabereka uko bakwiye kwitwara. Nta muntu n’umwe utambuka mu mage adafashijwe n’Uwamucunguye YEZU KRISTU. Ariko kandi, ku isi ibyiza bihora bisimburana n’ibibi. Ahari amahoro none, ejo tuzahumva induru n’imiborogo, intambara n’ibyorezo. Amateka y’isi yuzuye amakuba menshi n’amage bisimburana n’agahenge kadakuraho imihangayiko yindi y’ubuzima. Ibyo byose bituma nta muntu n’umwe wiha gusobanura ijana ku ijana ibyerekeye ibihe bya nyuma. Cyakora iyo umuntu arangije ubuzima bwo ku isi, yinjira mu bundi YEZU yadusezeranyije agasobanukirwa ku buryo bugereranyije ibyo yabwiwe kandi yabonye nk’umusogongero akiri ku isi. 

3. Iki gisekuru ntikizahita ibyo bitabaye

Ijuru n’isi bizashira. Iki gisekuru ntikizahita bitabaye. Birazwi ko igisekuru kitarenza imyaka ijana. Iyo Ivanjili itubwiye ityo, mu by’ukuri ni umuntu wese ugihumeka uba ubwiwe. Kuko kuva ku ruhinja rwaraye ruvutse kugeza ku mukambwe w’imyaka mirongo cyenda, nta n’umwe wizeye kuzarenza imyaka ijana. Ibyo rero bisobanuye ko mu by’ukuri ibyo twigishwa bijyanye n’ijuru, n’ubwo mu bwenge bwacu bitinjiramo, n’ubwo amaso yacu y’umubiri atabibona, igihe tuzaba tumaze gufunga ay’umubiri, aya roho azarangamira ikuzo ry’Imana. Ibyo ntibizatinda, ntawe utura nk’umusozi. Umuntu wese iyo apfuye, ntagenda buheriheri. Ubuzima burakomeza n’ubwo umubiri uba ugiye mu kiruhuko kugeza igihe imibiri izazukira kubaho iteka. Iryo ni iyobera na ryo rikomeye.

Twemera ko YEZU azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Muri uko kwemera, dutegereje izuka ry’abapfuye no kubaho mu bugingo bw’iteka. Daniyeli umuhanuzi yeretswe, mu marenga, uko ibintu bizagenda ku munsi wa nyuma. Hazaba ibyishimo byinshi ku bazazukira kwishima iteka. Hazaba ariko n’amaganya ku bazazukira gukozwa isoni n’ubucibwe bw’iteka. Ababaye abahanga bazabengerana ubugingo bw’iteka. Twishimire kubaho twishishe kuruhira akamama. 

4. Naba nararuhiye iki?

Iyo ntekereje ibyiza by’ijuru bidutegereje, nkabona urugamba ngomba kurwana, ngira ubwoba bw’iminsi nshigaje. Ndibwira nti: “Ko namenye YEZU KRISTU bikanshimisha, ko nigishijwe bihagije, ko kandi nigishije kenshi na henshi, ninkozwa isoni n’ikimwaro, nzaba nararuhiye iki! Naba nararuhiye iki wa munsi ntabonye YEZU, naba nararuhiye iki?” Ndahamya ko nawe ari ko wibaza. Iyo mbyibajije, YEZU na BIKIRA MARIYA barankomeza, maze ngahora ngana ku isoko y’imbabazi n’imbaraga. Mparanira guhabwa Penetensiya mbikuye ku mutima kandi nkajya mu misa nishimiye guhabwa YEZU maze kumusingizanya urugwiro. Nta we utagira impungenge zo kuzagera kwa JAMBO iyo abonye buri munsi intege nke ze za muntu zihora zituma ararikira ibibi. Izo mpungenge ntacyo zitwaye, n’ubundi ubugabo ni ubuvanze n’ubwoba.

5. Mu ijuru ni heza

Ibyiza bidutegereje, ni byinshi cyane. Mu ijuru ni heza. Si ukubivugana amarangamutima. Ni ukuri kwatangajwe kandi kwabeshejeho abavandimwe benshi batubereye urugero mu guharanira ijuru. Iki gisekuru ntikizashira tutabyiboneye kuko tutazabaho ibisekuru bibiri. Bamwe muri twe bashigaje igihe gito: abataha muri iki cyumweru, abo mu gitaha, abatarangiza uyu mwaka, ab’umwaka utaha, abashigaje ijana, cyangwa abashigaje umwe, nta n’umwe wavuga ko igihe aba ku isi ari kirekire. Ntawe utura nk’umusozi kandi twaremewe kuzajya mu ijuru. Nimucyo turiharanire tutareba inyuma.

YEZU WE, SINGIZWA KUKO UDUKUNDA KANDI UDUHAMAGARIRA UBUGINGO BW’ITEKA!

BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU, UDUHAKIRWE. 

Padiri Cyprien BIZIMANA