Inyigisho ku munsi wa Kristu Umwami: Ingoma yawe yogere hose

Icyumweru cya 34 gisanzwe B: Umunsi wa Kristu Umwami

25 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Dan 7,13-14; 2º.Hish 1, 5-8

3º.Yh 18, 33b-37

Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Ingoma yawe yogere hose 

1. Ingoma y’ingirakamaro

Icyumweru aba-KRISTU dukoraho UMUNSI MUKURU WA NYAGASANI YEZU KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE, ni umwanya wo kuzirikana ko imiryango yose, amahanga yose n’indimi zose byahawe ingabire yo kuyoboka Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose. Umuhanuzi Daniyeli n’intumwa Yohani bagize ihirwe ryo kwerekwa amabanga y’Umusumbabyose bakiri ku isi. Ibyo byabereye kugira ngo ubuhamya bwabo buzashyigikire ugushidikanya kwacu. Iyo nsomye amabonekerwa ya Daniyeli n’aya Yohani intumwa, numva ndushijeho gusobanukirwa n’isengesho tuvuga kenshi kandi YEZU KRISTU ubwe yatwigishije cyane cyane ku ngingo igira iti: Ingoma yawe yogere hose. Dushobora no gusaba tuti: Ubwami bwawe nibuze. YEZU KRISTU yivugiye ko ari Umwami, abyerurira Pilato wari ufite ubwoba yibwira ko Ubwami bwa YEZU ari ubuje kumukura ku ntebe no kumwubikira imbehe. Kiliziya ye, mu gushyiraho uyu munsi mukuru yafashije ityo umuyoboke wese gucisha make no gupfukamira UMWAMI usumba abandi, YEZU KRISTU wunze ubumwe n’Imana Se mu musabano wa Roho Mutagatifu. Ni bo dukesha URUKUNDO, UBUZIMA n’AMAHORO. Ibi ni ibintu by’ingenzi bitubeshaho. Nasingizwe We ubitugabira nta kiguzi kirenze ubushobozi dufite.

2. Ingoma y’URUKUNDO

Ingoma ya KRISTU, ni iy’URUKUNDO. Imana Data Ushoborabyose yaturemye kubera URUKUNDO. Inyigisho y’urwo RUKUNDO ni wo mwuka mwiza ababatijwe bahumeka. Iyo batarutojwe ibihaha birazibirana kugeza ubwo batabasha guhumeka. URUKUNDO ni wo mutima w’ikiremwa-muntu. Ni rwo ruha umuntu kuba umuntu koko uko Uwamuremye yamuhagaritse. Udatojwe URUKUNDO akura nabi. Nta buzima bwuzuye yigiramo.

Urwo RUKUNDO ni UBUZIMA BWIZA. Nta ho ruhuriye n’umwijima w’icyaha. Ni URUKUNDO RUZIMA. Ni URUKUNDO ruzira ubuhemu n’ubuhendanyi. Ntirugendera ku marangamutima ashora mu cyaha. Uri mu Ngoma ya KRISTU wese arangwa n’UKURI. YEZU KRISTU yabisobanuye agira ati: “Cyakora icyo njyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye UKURI. Unyurwa n’UKURI wese yumva icyo mvuga”. Aha rero biragagaye ko urufunguzo rwo kumva icyo YEZU avuga, gusobanukirwa n’amabanga y’Ingoma ye, bigerwaho n’abakunda gushakashaka Ukuri. Hehe n’abanyakinyoma n’abatiriganya, n’abashaka inyungu zabo gusa zaba izo kwishimisha cyangwa zaba izo gushakashaka iby’isi nk’aho ari byo mugenga wabo. Mu kuvuga URUKUNDO, ntitwakwirengagiza kwibutsa ko URUKUNDO rw’Ingoma ya KRISTU, nta ho ruhuriye n’ibinyoma cyangwa uburyarya bwa bamwe bitwaza ijambo urukundo n’utugambo dusize umunyu bagamije gusa guseruka mu busambanyi. Ingoma ya KRISTU n’iyamamazwa ryayo, ntaho bihuriye n’icyaha icyo ari cyo cyose. Ni URUKUNDO RUZIMA ruzira icyaha n’icyagane cyitwototera. Dushaka kwinjira mu Ngoma ya KRISTU, ntituzamenya aho umuryango uherereye nitwibera ku mwaro w’ ingona zatyajije amenyo yo kudushiha. Nta n’umwe worohewe n’urugamba rwo gutsinda urukundo rutsikamira kugira ngo yimike URUKUNDO rudukungahazamo ubuzima.

Mu gihe ubuzima bw’abantu bubangamiwe muri iki gihe, birihutirwa kwigisha URUKUNDO rwo rutwinjiza mu buzima nyakuri.

3. Ingoma y’UBUSABANIRAMANA

UBUZIMA nyakuri, mbwise UBUSABANIRAMANA kuko nta mubano dufitanye n’Imana Data YEZU KRISTU yaje kutumenyesha, mu by’ukuri, nta buzima twakwigiramo. Ingoma ya KRISTU irangwa n’ubusabaniramana. Ubusabaniramana, ni umwuka udukwizamo umusabano n’Imana Data Ushoborabyose dukurikije inzira YEZU KRISTU yatweretse duhuriramo na Roho Mutagatifu utumurikira. Hari ibiyira bigoramye tugenderamo bikaduhindanya. Hari amakoni twishoramo tugashoberwa. Hari aho twerekeza hakadukembera ubuzima. Inzira nziza ni iy’ubusabaniramana. Ni ya yindi itagutesha igihe mu bitakuzamura mu mubano wawe n’Imana. Ibyo byose uhitamo bidafite ireme ukabura umwanya wo gusenga, ni ibikubuza gusabana n’Uwagusayuye akagusukura ,ugasusurukira kumusingiza.

Gusingiza Imana Data Ushoborabyose, ntibidutesha igihe. Gushengerera amashusho adutera amabengeza kandi nta cyiza atwigisha, ni ugusaya mu busembwa budusebereza ubuzima. Kwita ku mubiri wacu kurusha uko twita kuri roho, ni ukurohama mu biduhindanyiriza ubuzima. Guta igihe mu cyaha kikagutera icyasha, ni ko kugendera ikuzimu.

Nta muntu ushyira imbere URUKUNDO agaragariza mu BUSABANIRAMANA ashaka kumva iby’Ingoma y’Iamana, ushobora kwiyica no kwica ubuzima bw’abandi. Ishyari, inzangano, ubwicanyi, urugomo rukorerwa abana bagiye kuvuka biturutse ku kwimika ubusambanyi mu isi ya none, ibyo byose byica ubuzima bigahandira inzira twanyuramo ngo twinjire mu bwami buzahoraho iteka. Kubigenderamo, ni ukwivutsa amahoro yo mu isi (kuyabuza abandi) n’ay’umutima (kuyibuza) YEZU KRISTU atuzaniye.

4. Ingoma y’AMAHORO

Ahatari AMAHORO, harangwa intambara, umutekano muke, imihangayiko n’imidugararo. Umutima utarimo AMAHORO wifitemo imidugararo n’intambara. Mbere y’uko intambara zaduka mu isi, zibanza gukurira mu mitima yacu. Ni ho ziterera amagi azahinduka ibisasu by’ubumara bitengagura imisozi n’imibiri yacu.

Nta wundi umenagura ayo magi ku buryo bwiza usibye YEZU KRISTU. Ni we ukoresha intwaro ziboneye atuzanira URUKUNDO, UBUZIMA n’AMAHORO nyayo. Ayo magi ahishe ibisasu bya rutura yifitemo ubumara bukaze. Nta wundi uhindura ubusa ubwo bumara, ni YEZU KRISTU utwinjiza mu Ngoma itari iy’ino aha. Iyo tutumviye ubutumwa bwe budukiza, turumvirana maze tukemerera Sekibi kwinjira mu mitima yacu no guteramo ya magi y’ubumara atagira ingano. Igihe kiragera ubwo bumara bukaturimbura butaretse abavandimwe n’ibindi biremwa byose.

5. Dusabirane

Dusabirane kumenya URUKUNDO n’amabanga yarwo atuma twizirika umukanda aho kuyoborwa na kamere yacu yazahajwe n’ibitero twagabweho kuva ababyeyi bacu ba mbere bakingurira Secyaha bigatera isi yose ibisare bidasibanganywa n’ubonetse wese usibye YEZU KRISTU UMWAMI USUMBA BOSE. Dusabirane kwinjira mu BUSABANIRAMANA biturinde gusaragurika mu bidusarika bidusenyera UBUZIMA. Umubano uhamye tuzagirana na YEZU KRISTU, ni wo uzatuma UBUSABANIRAMANA BWACU bwera imbuto y’UBUZIMA, URUKUNDO n’AMAHORO NYAKURI. 

Muri uku kwezi k’Ugushyingo, dukomeze, gusabira roho zo muri Purugatori. Abo bagize ibibarangaza muri iyi si ntibakunda bihamye YEZU KRISTU n’ubwo bari baramumenye bwose. Ni yo mpamvu bagomba kubabara igihe kirekire cyangwa kigereranyije mu muriro wa Purugatori. Si umuriro w’iteka, ni ububabare bukabije bahura na bwo iyo ngiyo muri Purugatori cyane cyane mu ndiba yayo. Mu gihe tugifite akuka ko guhumeka, twe dufashanye kwirinda kwigira indangare. Duhugukire inyigisho YEZU atugenera buri munsi muri Kiliziya ye. Zigamije kutuvura no kutunagura kugira ngo umunsi yaduhamagaye tuzinjire dukeye mu Ngoma y’ijuru izahoraho iteka. 

YEZU KRISTU UMWAMI USUMBA BOSE, NASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.