Inyigisho, ku wa 1 w’icya 32 B: Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka.

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 32 B gisanzwe,

12 Ugushyingo2012 

AMASOMO: 1º.Tito 1,1-9 ; 2º.Lk 17, 1-6 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka. 

Inyigisho y’uyu munsi itugaragarije ukuri. Dushobora kwibeshya ko hari aho uwemera yagera akaba atagishobora kugwa mu byaha. Tujya twumva inyigisho zirimo ubuyobe bwinshi zisa n’aho zibwira abayoboke ko umuntu ashobora kubaho atagishukwa na busa. Uko kwizeza ibitangaza kunyuranye n’ukuri YEZU atubwiye ati: “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka”. Ni iyi he mpamvu YEZU KRISTU atubwiye atyo? 

Kuva Adamu na Eva bacumura, ibyo ku isi byose byarivanze ku buryo bukabije. Ubwo na kamere muntu yarahindanye ku buryo yoroherwa n’ikibi. Sekibi yinjiye mu isi, nta kundi. Kuyitsinda ni uguhungira muri YEZU KRISTU. Nta bundi buryo. Ntawe utabibona, hari ibintu byinshi dushukirwamo: inda nini, iraha ry’iby’isi n’umubiri, inyota y’ifaranga, ibyubahiro n’amakuzo yo ku isi. Ibyo byose Sekibi, ya nzoka ya kera na kare, izi uburyo ibitwereka kugira ngo abe ari byo duharanira aho guhibibikanira kubana na Data udukunda Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU. Ibyo byose bishobora gushuka uwo ari we wese kuko twese turi ku isi twambaye umubiri. Nta muntu n’umwe ushobora guhinduka umumalayika kugeza aho atagishukwa. Ni yo mpamvu na Pawulo intumwa yaburiye Tito agira ati: “…umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo, ahubwo akamenya kwakira abamugana, agakunda ibiboneye, akitonda, akaba intabera n’umuyoboke ku Mana, akamenya kwitsinda, kandi akihatira gutanga inyigisho zitagoragora, zihuje n’idini, kugira ngo abone uko ashishikariza abandi inyigisho ziboneye, n’uko kandi amwaza abamugisha impaka”. 

Iyo mpanuro ya Pawulo tuyisubiyemo uko yakabaye kugira ngo twibutse ko ikintu kibi cyane YEZU yaduhamagariye kwirinda ari ngombwa kugira ngo tugabanye ubukana bwa Sekibi ihora ishukamirije abo ishaka koreka. Koko rero kuba mu isi hari ibintu byinshi bigusha abantu, icyihutirwa kandi cya ngombwa, ni ukwirinda gufasha Sekibi kugusha abantu mu byaha. Kandi koko birazwi, hariho abagwa mu byaha bitewe no gushukwa n’abakagombye kubarengera. 

Dusabire abemeye gukurikira YEZU KRISTU bose cyane cyane abiyemeje kwigisha mu izina rye muri Kiliziya. Tubasabire kandi tubafashe gutsinda imitego ya Sekibi kuko YEZU yatubwije ukuri agira ati: “Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya. Murabyitondere!”. Dusabire abafite ibikomere by’uko bahawe urugero rubi n’ababakuriye mu kwemera. Dusabire cyane cyane urubyiruko guhora bari maso kugira ngo igihe bahuye n’uwo Sekibi yigaruriye batsinde uburangare bahunge. Ni ukubasabira ubushishozi kugira ngo hagabanuke abarizwa n’uko bahemukiwe n’ababakuriye babafashe ku ngufu cyangwa babashukashutse bagashiduka babasambanyije cyangwa bahemukiwe ku bundi buryo. Ukunda YEZU KRISTU kuruta byose, uko yaba angana kose, atsinda Sekibi. Ntashobora kuyibuza kumushuka kuko ari ku isi, ariko YEZU bunze ubumwe ntashobora kumutererana igihe ageze mu mazi abira. Ibidushuka ntibibura, ariko turatsinda kakahava iyo tugumanye na YEZU KRISTU. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.