Inyigisho: Mwari mwarapfuye

Ku wa mbere w’icyumweru cya 29B gisanzwe,

22 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Ef 2, 1-10

2º.Lk 12,13-21

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Mwari mwarapfuye 

Mbere y’uko Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU yamamazwa muri Efezi, Abanyefezi, bari barapfuye. Bari barazize iki abo bavandimwe? Bari barapfuye bitewe n’ ibicumuro n’ibyaha biberagamo kera. Si Abanyefezi gusa byari byararangiriyeho, mbere yo kumenya no gukunda YEZU, nanjye ni uko byari byaragenze. Ese nawe byari uko? Simbishidikanya. Ni ukuri rwose, YEZU KRISTU ni We utanga ubuzima buzima. Ubwo twamumenye akadukiza, nimucyo twishime tumuririmbe, tumutaramire, tumuvuge ibigwi kandi tumuratire n’abandi bose ejo urupfu rutabahitana.m 

Nitwishime kuko twamenye ko gukurikiza imigenzo y’iyi si n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere, ari rwo rupfu rubi. Dukomeze ubutwari bwo kwipakurura iyo migirire yose y’umwijima yari yaratwigaruriye. Igihe twakiriye YEZU KRISTU, twatangiye guca akenge. Twamenye kwitaza wa mwuka ukorera mu bagomeramana. Ni byo koko, Pawulo yabivuze ukuri, natwe twese kera twari tumeze nk’abagomeramana dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi. 

Birazwi ko kamere-muntu itsikamiwe n’iryo rari rigurumana mu mubiri. Ubu bisigaye bitugoye kurera urubyiruko turutoza imico myiza ishingira ku bukristu nyabwo. Biragoye gutoza ubumanzi, ubwizige n’ubusugi. Ese mugira ngo si yo mpamvu ubugomeramana bwabaye bwinshi. Aho bagengwa n’irari ry’umubiri n’ibyifuzo bibi byawo, iyo batisubiyeho binjiranwa n’ubugome buhambaye. Kugengwa n’irari ry’umubiri, ni ukwikururira uburakari bw’Imana. Ni ko Pawulo atubwira. Ni byo koko. Pawulo aratwumvisha ko uwishinze iryo rari n’ibindi byifuzo bibi, ingaruka z’icyaha ntizitinda kumwandagaza. Ingaruka isumbya izindi uburemere, ni umuriro utazima cyangwa ububabare bukabije bwo muri Purugatori. Imana Data Ushoborabyose nta ko itagize ngo itwereke aho umukiro uri. Iyo twemeye kwakira YEZU tukitandukanya n’ingeso mbi n’irari, dusaba imbabazi tukazihabwa. Ni byo Pawulo atubwira muri aya magambo: “Ariko Imana Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na KRISTU.

Ubwo Imana Data Ushoborabyose yatuzuye itwuzuza ubuzima bw’Uwazutse YEZU KRISTU, twikomezemo ukwemera twamamaza iyo Nkuru Nziza igihe cyose n’aho turi hose, abo urupfu rwari rwikoreye bazarurokoka. N’ubwo mu bihe turimo bamwe tuvuga ko hazakira Soryo, nta we uvuma iritararenga, nimucyo dukomeze kwigisha UKURI tutihenda, abana bacu bazakizwa. 

Duhereye ku Ivanjili ya none, nimucyo dusabire abantu bose bariho baryana bitewe n’amafaranga n’imitungo. Abavandimwe bagiye kwicana kubera amasambu n’ibintu, tubasabire kumenya YEZU by’ukuri. Nibamumenya bagatangira gushaka ubuzima bw’iteka, bazigobotora irari ry’ibintu bumve ko n’uwatunga ibya Mirenge atari byo byamubeshaho. Urugero turuhabwa na YEZU muri uriya mugani w’umukungu wapfuye arangariye mu kubaka ibigega ahunikamo imyaka ye yasaga n’aho ari yo ashengereye. Ubona iyo apfa yiteguye asenga arangamiye YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA! Nyamara, ni uko bitugendekera. Turangarira mu by’isi tukabitamo igihe kirekire bikabije, ariko iby’Imana tukabisuzugura. Dusabirane guhugukira iby’ijuru. Ni yo nzira yo kubana iteka na YEZU wadupfiriye akazukira kudukiza. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.