Inyigisho ku wa mbere w’icyumweru cya 30 B gisanzwe,
29 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Ef 4,32; 5,1-8
2º.Lk 13,10-17
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Naho ibyerekeye ubusambayi,…ntibikavugwe
Abemera YEZU KRISTU tugira amahirwe. Uwo Mwami wacu udukunda, buri munsi atubwira ijambo ridukiza. Nta bwoba rero dushobora guterwa no guheranwa n’ubujiji kuko ingingo zose za ngombwa kandi zidufitiye akamaro azigarukaho kenshi atwibutsa kandi atuburira. Umutima wacu, n’aho waba warabaye nk’urutare, igihe kizagera ukingurire Umukiza. Kiliziya ihora ishishikaza kandi yibutsa ingingo. Uwo murimo murimo wo kwigisha UKURI kwa YEZU igihe n’imburagihe udakozwe, ya mitima yakomeza kuba urutare.
Twishimire ko uyu munsi YEZU KRISTU yongeye kutuburira agamije kuturinda ubusambanyi n’ibindi byose bijyana na bwo. Twicengezemo aya magambo yatubwiye yifashishije intumwa ye idahemuka Pawulo Mutagatifu: “Naho ibyerekeye ubusambanyi, ubwandavure iyo buva bukagera kimwe n’ubugugu, ibyo ntibikavugwe muri mwe”. Akariho karavugwa kandi umugani ugana akariho. Ibitavugwa ni ibitariho. Iyo hariho ibintu byiza bivugwa hagamijwe kubishima no kubibungabunga. Iyo hariho ibintu bibi, na byo bivugwa byamaganwa, hagashakwa umuti wo kugira ngo bishire. Icyifuzo cya Pawulo, ni uko ubusambanyi bwacika rwose kugeza aho butakivugwa, kugeza aho butakiriho rwose. N’ibindi byose yatubwiye bisa n’aho bibuherekeza ubusambanyi, bikwiye gushira: ubwandavure iyo buva bukagera, ubugugu, amagambo ateye isoni, ay’amanjwe n’amahomvu n’ amagambo atagira aho ashingiye.
Kurwanya ibyo byose, birihutirwa. Ku yihe mpamvu? Pawulo Mutagatifu aradusubiza: “Koko rero mubimenye neza: nta musambanyi cyangwa uwandavuye, cyangwa umunyabugugu-we uhindura iby’isi ikigirwamana cye-, abo bose nta we uzagira umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana…ibyo ngibyo bitera Imana kurakarira abayigomera”. Iyi rero, ni impuruza kuko ibintu birakomeye. Twitegereze ibihugu turimo n’aho dutuye. Na mbere yo kujya kure, twihereho: turisangamo ibigeragezo n’ibishuko Sekibi ishobora kuririraho ikadushora inkungugu mu busambanyi n’ibindi byose Ijambo ry’Imana ryatwibukije. Hari aho mperutse kugera maze umuvandimwe w’umulayiki arantakambira ati: “Mudusabire cyane kuko no mu ikoraniro ryacu hateye roho mbi y’ubusambanyi!”. Ibyo ntibitangaje kuko Sekibi iyo, ntaho itinjira. N’aho ku bw’abantu tubona hatinyitse, yo ntitinya kuhatera. Impamvu itera ikagarika ingogo, ni uko ikorera ahiherereye kenshi. Ni yo mpamvu duhamya ko kimwe mu bimenyetso bikomeye by’ubukristu buhamye ari ukubana na YEZU ahagaragara n’ahatagaragara. Cyane ariko ahatagaragara kuko ari ho Sekibi ikunze kuyugira mu bantu amayeri menshi igashirwa ibatuye mu Rwabayanga. Amagambo Pawulo intumwa yavuze, ntabwirwa abamalayika cyangwa amashitani. Arabwirwa ababatijwe bagomba kuba maso kuko bambaye umubiri. Ni bo bagomba kugaragaza ko ibyo Sekibi ishukisha abantu, dushobora kubitsinda mu izina rya YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka.
Inzira nziza yo kudufasha gutsinda, ni uguhora atwibutsa. Ashaka ko Kiliziya, yahawe ubutumwa bwo kwinjiza abantu bose mu Mukiro w’iteka, ihora yigisha abo ishinzwe kwirinda ibibatandukanya n’ijuru baremewe. Inyigisho y’UKURI kandi imurikiwe na Roho Mutagatifu, ni yo igandura bantu. Dusabe imbaraga zo guhora tuzirikana ibyiza duteganyirizwa mu ijuru no kubiharanira. Ntitukamere nk’uriya mukuru w’isengero warakajwe n’uko YEZU yakijije umuntu ku munsi w’isabato. Ubutumwa bugomba gukorwa igihe cyose n’ahantu hose. Iyo tutabukoze ngo roho zikire, Sekibi yo ntihuga, ihora ikora yamamaza ibyayo kandi ikamurukana abantu benshi ijya kubata ku gasi hanze y’Ingoma ya KRISTU n’Imana.
Nta burwayi YEZU adakiza. N’uburwayi bukomeye kandi bugira ingaruka mu buzima bw’abantu, bwa burwayi bwitwa ubusambanyi n’ibijyana na bwo, YEZU arabukiza. Tubumwereke. Tumutakambirane ukwemera, aradukiza. Duhabwe Penetensiya tutabeshya, nta bwoba nta soni, duhabwe ukarisitiya twemera ko ari YEZU duhawe tumaze kwakira impuhwe ze maze ahasigaye twizirike umukanda tumukurikire tumukunze.
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
BIKIRA MARIYA UMUBYEYI W’ISUGI ADUHAKIRWE.