Inyigisho: Kurangamira bimwe

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 31 B gisanzwe,

5 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.Fil 2, 1-4 ; 2º.Lk 14,12-14

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Kurangamira bimwe 

Amagambo Pawulo intumwa atubwiye abumbye ingingo z’ingenzi ziranga aba-KRISTU nyabo: abantu bahujwe na KRISTU kubera ko ari We buri wese arangamiye, abantu bafatanyije isengesho ari na ko bafatanya gutera imbere mu RUKUNDO, abantu bafatanya mu kugira impuhwe, abantu bahujwe rwose na Roho Mutagatifu, ni bo Pawulo avuga ko batuma yishima. N’abandi bazi UKURI ntibabura kwishima. 

Bene abo bantu, ni bo bashobora kutera amahoro aho bari kandi bakanezereza ababakuriye. Pawulo intumwa aragaragaza ko Abanyafilipi bazamushimisha igihe koko bazakomeza gutekereza kimwe, guhuza URUKUNDO n’umutima. Abafite URUKUNDO n’umutima umwe, ni bo baba barangamiye bimwe bizabagirira akamaro. Abahujwe n’ibibi bo, bagwa mu Rwabayanga nta we usobanukiwe. 

Pawulo intumwa yahoraga yitaye kuri za Kiliziya yabaga yarashinze hirya no hino. Mu mabaruwa yandikiraga abo bavandimwe yabibutsaga ibintu by’ingenzi bigomba kuranga abemera YEZU KRISTU. Ibyo yibukije Abanyafilipi, ni byo natwe dukwiye gusabira Kiliziya ku nzego zose. 

Mu rugo rw’abashakanye gikristu, ni ngombwa kubibutsa gusaba guhuza URUKUNDO no kugira umutima umwe. Amacakubiri n’umwiryane mu rugo biburizamo imbuto z’ubukristu zajyaga kugaragaramo. Mu rugo rw’abashakanye gikristu, ni ho hari amizero y’umuzi w’uburere bwa gikristu. Iyo babana bashyize ku ruhande ubukristu, umwuka w’ubuzima-nyobokamana urahera. N’iyo bajya mu misa bakanajyana n’abana babo ariko mu rugo nta bukristu buhabarizwa, imbuto YEZU ahashaka zirarumba. Mu Muryango Remezo na ho, byaragaragaye ko aho yitaweho isurwa n’abapadiri kandi bayigisha UKURI kwa YEZU KRISTU, imbuto mbi za sekibi, inzangano n’amatiku, biragabanuka maze ibikorwa by’URUKUNDO bikigaragaza. 

Ku nzego nkuru-nkuru za Kiliziya kuva kuri Santarali, Paruwasi na Diyosezi, umutima umwe wo kurangamira ibyiza YEZU KRISTU atubuganizamo, uzaterwa n’uburyo abayobozi babyitwaramo. Abayobozi bafite uruhare rukomeye mu butagatifu bwa Kiliziya. Iyo abayobozi ari babi kandi basa n’abahumye, ibintu biradogera. Tuzi inshingano za Kiliziya. Iyo habayeho gutandukira no kuvanga amasaka n’amasakaramentu uhereye ku bayobozi, umwera uturuka i bukuru bugacya wakwiriye hose. Ntidutinye kuvuga ko gusabira abayobozi ba Kiliziya ku nzego zose ari igikorwa cyihutirwa kandi cy’iminsi yose. 

Ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose, tugomba guhora dusaba ingabire yo kumva ko Kiliziya ari imwe, itunganye, gatolika kandi ikomoka ku ntumwa. Ibyo bituma aba-KRISTU aho tuva tukagera dutahiriza umugozi umwe tugafatanya mu bikorwa by’iyogezabutumwa. Mu bihugu byose byo ku isi, aho Kiliziya zifite ibibazo by’abasaseridoti bake, byanashoboka ko ab’ahandi bajyayo kwamamaza YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA nta nkomyi baramutse koko bitoje kumvira Roho Mutagatifu no guhuzwa n’URUKUNDO rwa YEZU KRISTU. 

Dusabirane imbaraga zo gutsinda ishyari n’ukwikuza byo bituma dusuzugura abakene n’abatishoboye. YEZU yabitwibukije mu Ivanjili. Uwa KRISTU wese akwiye gusaba umutima w’urukundo n’impuhwe ku buryo iby’amaboko atareshya bitamubuza gusabana na bose cyane cyane abakene yihatira kugaragariza URUKUNDO RWA YEZU KRISTU. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.