Inyigisho: Gira wisubireho ukore ibikorwa nk’ibya mbere

Inyigisho ku wa mbere w’icyumweru cya 33 B gisanzwe,

Ku wa 19 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 1,1-5ª; 2,1-5a ; 2º.Lk 18, 35-43

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Gira wisubireho ukore ibikorwa nk’ibya mbere 

Mu bihe bya nyuma by’Umwaka wa Liturujiya, YEZU KRISTU akomeje kutwibutsa ko amaza ye ya nyuma yegereje. Ibigomba kuba byose byahishuriwe Yohani intumwa. Ibivugwa byose mu buhanuzi bwe, ibikorwa byose mu ivanjili, byose uko byakabaye, bihabwa igisobanuro cy’ubusabaniramana (Explication Spirituelle). Ibisobanuro bindi na byo bidufasha kumva ibyanditswe mu mabanga y’iby’ijuru: ibisobanuro ncengeranyandiko (Explication Exégetique), ibisobanuro bigendera ku mateka (Explication Historique), ibisobanuro ncengerabwenge (Explication Philosophique) n’ubundi buryo dukoresha kugira ngo twumve amabanga y’Imana, byose aho birundurira ni mu busabaniramana. Ibyo twakora byose, ibyo twatekereza byose, bizatugirira akamaro nibidufasha kwinjira mu musabano n’Imana Data Ushoborabyose kugira ngo duhore tuvugurura ubuzima bwacu kandi twishimira kubaho mu musogongero w’iby’ijuru.

Ibijyanye n’ibihe bya nyuma Yohani yahishuriwe akabigeza kuri Kiliziya ndwi zo muri Aziya, ni ukuri kutuyobora mu ijuru hifashishijwe imvugo ishushanya kandi y’amarenga. Icy’ingenzi gikubiyemo, ni ukutwumvisha ko ibyo twabwiwe na YEZU KRISTU byerekeye Ingoma y’ijuru, byose ni ukuri kandi bigomba kuzuzwa. Kugira ngo bishobokere abemeye, bashishikarizwa gushishoza no gutsinda ubushukanyi bwose bwo ku isi. Kwishimira ko YEZU yaduhumuye, bituma duhanga amaso iby’ijuru tukarangwa n’ibikorwa by’Umukiro bigamije ibohorwa ry’abavandimwe bacu.

Uwatangiye urugendo, hari igihe adohoka. YEZU yifashishije Yohani intumwa aratwibutsa ko kudohoka kubera ibihe tugezemo bitagomba kutwibagiza ibyiza yaduhishuriye aduteganyirije mu Bugingo bw’iteka. Twumve ijwi rye, maze tubiharanire. Tuzi ingusho zacu, duhaguruke dusange intebe y’imbabazi maze dukomeze urugendo. Sekibi ishaka kuturangaza no kuturarura. Ihora itsindwa n’abemeye kwihara kubera ubugingo bw’iteka. Dusabirane gukomera.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.