Inyigisho: Baririmbaga indirimbo nshya

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku wa 26 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 14, 1-3.4b-5;  2º. Lk 21, 1-4

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Baririmbaga indirimbo nshya

Yohani intumwa yagize amahirwe yo guhishurirwa ibirori bihimbaje byo mu ijuru. Ibyo byabereye kugira ngo abari ku isi turemwe agatima n’ibyiza bidutegereje mu ijuru. Uramutse witegereje imibereho yo ku isi, ukagarukira ku bigaragara gusa, nta kabuza wahora wijujutirakubaho. Mu isi, nta byiza byinshi bibonekamo kuko nta muntu uhorana amahoro. Ni byo Zaburi (…) ivuga iyo itekereza ku myaka tumara ku isi: mirongo itandatu, mirongo irindwi, na mirongo inani ku bafite ibigufu. Ariko kandi umuririmbyi wa Zaburi avuga ko imyaka myinshi muri iyo muntu amara ku isi, irangwa n’amaganya. Bityo rero, nta kintu na kimwe mu isi twakwiringira ko kiduha umutekano usesuye kandi uzahoraho. 

YEZU KRISTU yaje kutuvana mu gihirahiro. Abamwemeye yabasezeranyije kuzabaho iteka mu byishimo. Yabiberetse kandi igihe atsinze urupfu akazuka. Abemera YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka, ntibashobora kubaho mu gihirahiro. Bitoza kugenda nka We mu mayira yo kuri iyi si. Ingororano y’uwirinze kwiyangiza igihe ari muri uyu mubiri, ni ukwinjira mu gitaramo gihimbaje cyo mu ijuru. Aho habayo ibirori bigera ku mutima kandi bitagize aho bihuriye n’agahinda n’imihangayiko. 

YOHANI intumwa yabyiboneye akiri ku isi igihe abihishuriwe. Yabonye imbaga y’abantu batabarika bari bashagaye Ntama kandi baririmba indirimbo nshya. Bari abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine. Uwo mubare ushushanya abantu batabarika baturutse mu mahanga yose no mu ndimi zose. Abo kandi, ni abatsinze urugamba bakiri ku isi. Ni abirinze guhindanywa n’igikoko nyamubi, Sekibi yoretse isi yose mu mwijima. Bamenye kumesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama. Birinze ubwandu bwose. Ni abera bageze mu ijuru. Bo n’abamalayika bahora bashagaye Ntama uri kumwe na Se na Roho Mutagatifu. Natwe tukiri muri aka kabande k’amarira, turifuza gutsinda no kuzagira umwanya muri ibyo birori bihimbaje. 

Iminsi dushigaje kubaho, ni iyo kwitegura kuzagira umwanya mu birori bya Nyir’ijuru. Si umwanya wo kurya no kunywa no kwidagadura twishimisha gusa. Ni umwanya wo gusenga. Si igihe cyo gusabayangwa twangazwa n’imiyaga yo ku isi ihora ihuhera ituzanira ibintu bishashashagirana nyamara twabyakirana ubwasama, bikadusandaza tukagwa ku gasi. Kugira ngo tuzabashe kuririmba hamwe n’ab’ijuru indirimbo nshya, ni ngombwa kwitoza kuba abantu bashya. Indirimbo nshya ntiririmbwa n’abantu b’ibisazira. Indirimbo nshya iririmbwa n’abahindutse ibiremmwa bishya, ni na ko Mutagatifu Agustini atubwira. 

Muri iki cyumweru twitegura gutangira Adiventi, dukomeze kwisuzuma no kwicuza ibyaha kugira ngo umwaka mushya tugiye gutangira uzakomeze kudufasha kwitagatifuza ku bw’inyigisho tuzagezwaho. 

NTAMA WISHWE UBU AKABA ARI MUZIMA, YEZU KRISTU, NASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.