Inyigisho: Uri akazuyazi, ngiye kukuruka

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 33 gisanzwe B,

Ku wa 20 Ugushyingo 2012

AMASOMO: 1º. Hish 3,1-6.14-22

2º.Lk 19, 1-10

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

Uri akazuyazi, ngiye kukuruka

Ibyo umumalayika wa Nyagasani abwira Yohani kugeza kuri Kiliziya ndwi zo muri Aziya mu ntangiriro, natwe biratureba. Muri ibyo bihe hari ibibazo byinshi by’urudubi: Kiliziya ikivuka yari ishukamirijwe n’ibinyabubasha byo mu kirere no ku isi, byashakaga kuyizimangatanya. Hari kandi n’uguhuzagurika gukabije mu bayoboke batari bake.

Ibihe turimo na byo ni uko biteye. Hari ibibazo bikomeye cyane bibangamiye Kiliziya. Ni Sekibi yaduhagurukiye, ya yindi ya kera na kare ishaka guhora itesha inzira abayoboke ba KRISTU. Igihe cya Yohani cyabaye igihe cy’urugamba rukaze. Icyacu na cyo ni uko, urugamba rurakaze. Ijwi riduhumuriza kandi ridushishikaza riragira riti: “Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya”. Ababwirwa ni abemeye Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Bahamagariwe gukataza mu kubaka ubuzima bwabo ku bwa YEZU KRISTU. Nibitaba ibyo, ibihe bibi barimo bizabahitana, bizoreka roho zabo!

Icyo dushishikarizwa cyane, ni ukwirinda kuba akazuyazi. Mu bihe bikomeye hagomba ikibatsi gikomeye cy’Urukundo rwa YEZU kugira ngo gitwike ‘mikrobe’ zose zishaka kutwinjiramo. Kuba akazuyazi, ni ukubaho nk’aho utariho. Umukristu w’akazuyazi, ni wa wundi wibereye aho, nta cyo akora ngo ashishikarire ubutumwa. Abaremerera Kiliziya, ni abakristu b’akazuyazi kuko barimo batarimo. Ab’akazuyazi, nta mbuto z’ubukristu basoromwaho. Isi ya none ikeneye imbuto nyinshi z’ubuyoboke mu butungane.

Nitwihatira gusohoka mu bukonje tukaba abahamya ba YEZU iteka n’aho turi hose, abana bazakurana ubukristu, urubyiruko ruzivugurura rutsinde ingeso mbi, abashakanye bazunga ubumwe mu byishimo umwiryane bawuziguruke. Abihayimana bazihatira kuba beza kugira ngo bere imbuto nziza. Abategetsi n’abanyacyubahiro bandi b’abakire n’abaciriritse, bazarokoka urwobo Sekibi ashaka kubarindimuriramo. Bazahugukira gushaka YEZU KRISTU. Nk’uko umunyacyubahiro Zakewusi yabigenje, nibiba ngombwa bazurire igiti cyangwa bakore n’ibindi byiza bishoboka byose byabafasha guhura na YEZU. Ibyiza by’ijuru bizashoboka kuko muri buri gice cy’abantu hazaboneka abahagarariye YEZU KOKO. Dutange umuganda wacu ubudatuza.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE ITEKA.