Inyigisho: Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi

 Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku wa 27 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 14, 14-19;  2º. Lk 21, 5-11 

Inyigisho muteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi

Tujya duhura n’abantu bahuragura amagambo bakwiza inyigisho z’impimbano zivuga ko isi igiye gushira. Iyo zadutse abantu benshi basa n’abava mu byabo bagatangira kubunza imitima. Kuki babunza imitima? Bibwira se ko ubundi ibyo babona bizahoraho cyangwa bazahora babireba? Isi n’ijuru bizashira, ariko Ijambo rya YEZU KRISTU rizahoraho kandi rizuzuzwa.

Muri aka kanya, dutekereze kuri bariya bantu b’i Yeruzalemu bari batuye ibintu by’agatangaza mu ngoro maze bagafata umwanya bayitangarira ngo ni akataraboneka. Bakururwaga n’ubwiza bw’amabuye yari atatse ingoro nyamara baranze kumva Nyirayo. YEZU KRISTU yaboneyeho kubabwira ko ibyo barangariye bidafite ireme rihoraho. Ni nk’aho yababwiye ko Imana ubwayo ibarimo ariko nyamara ntibayitangarire. Ni nk’aho yababwiye ko banze kumva inyigisho yabagejejeho zigamije kubageza mu buzima buhoraho bakarangazwa n’iyo nzu izasenyuka umunsi umwe. Natwe ni uko, ubu aratwigishije: ntidukwiye guharanira ibintu by’inyuma n’ubwiza bwabyo. Icy’ingenzi ni ugushakashaka ibyagirira akamaro roho zacu. Rimwe na rimwe mu bukristu bwacu twita ku mihango ya liturujiya n’ibikoresho byayo ariko nta mutima ugororokeye YEZU KRISTU dufite. Hari ubwo dushengerera amajyambere n’ikoranabuhanga tugezeho ariko tutemera UKURI k’Uwatwitangiye ku musaraba. Tuba duta igihe kuko ibyo byose bisenyuka iyo tubikorana urukundo rutari rwo. Ni ngombwa kwisuzuma rero.

Mbere y’uko isaha yo gusarura igera, nk’uko twabibwiwe mu isomo rya mbere, twihatire kugororokera YEZU KRISTU. Icyo gihe kizagera byanze bikunze n’ubwo nyine nta burenganzira dufite bwo gukwiza ibihuha cyangwa ubuyobe ku byerekeye ishira ry’isi. Twihatire gutunganya ibyo YEZU atubwira, tuzagira iby’ishimo by’ab’ijuru mu gihe tugitegereje kuritahana ishema n’isheja. Duhore tumuririmbira indirimbo nshya ari na ko twiyambura muntu w’igisazira. 

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE