Inyigisho: Nacengewe n’ibanga rya Kristu

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 29 B gisanzwe,

24 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Ef 3,2-12

2º.Lk 12,39-48

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

“Nacengewe n’ibanga rya Kristu” 

Aya magambo nshyize ku mutwe w’inyigisho y’uyu munsi, si ayanjye. Cyakora icyifuzo gikomeye mfite, ni ugusaba Nyirimpuhwe kungabira kuzayavuga mbere yo guhinguka imbere ye. Icyo cyifuzo kandi ni cyo mfitiye abo dusangiye ibanga rya gisaseridoti aho bari hose ku isi, abo nzi n’abo ntazi. Niducengerwa n’ibanga rya KRISTU bizoroha kurihereza isi ya none ikeneye ihumurizwa ryuzuye. N’umuntu wese wabatijwe, ni cyo mwifurije. Utarabatizwa na we wasoma iyi nyigisho, mwifurije kubyifuza no kubigeraho kugira ngo abe ikiremwa gishya muri KRISTU azanamenye amabanga y’ugukizwa. 

Nacengewe n’ibanga rya KRISTU”, ni ubuhamya Pawulo intumwa yahaye Abanyefezi ubwo yabandikiraga. Ubwo buhamya yabuhaye n’abantu bose bahuye na we igihe amariye kwigobotora ubujiji bwari bwaramuhejeje kure ya YEZU KRISTU Umukiza w’abantu bose. Kiliziya zose Pawulo yashinze yazihaye ubwo buhamya bw’uko yagize amahirwe yo gucengerwa n’ibanga rihebuje rya KRISTU. Ubwo buhamya bweze imbuto nyinshi kuko butaheze ku rurimi gusa. Yabushyizeho umukono udasibangana igihe apfuye ahowe YEZU KRISTU. Kugeza igihe isi izashirira, ubwo buhamya bw’intwari Pawulo wabyirukiye gutsinda, buzakomeza kumurikira isi yose. N’aho ari mu ijuru aradusabira kugira ngo twigobotore ibyaduhotoreye roho bishaka koreka benshi muri iki gihe turimo. 

Gucengerwa n’ibanga rya KRISTU, ni byo bitanga imbaraga zo kwitangira umurimo wa gitumwa. Ubwangwe dushobora kugaragaza mu mibereho yacu, ni ikimenyetso cy’uko tukiri kure mu kunga ubumwe na KRISTU MUZIMA. Iyo turangwa n’ubunyanda mu butumwa, kugenda duseta ibirenge, kwigisha ibitekerezo by’abantu gusa tudashinze imizi mu Nkuru Nziza Pawulo yitangiye, tuba dukwiye kwisuzuma bihagije kugira ngo tubeho dukurikije umurimo twatorewe. Twese, abalayiki n’abasaserodoti, dukwiye kongera kwigira kuri Pawulo intumwa wamamaje YEZU KRISTU igihe n’imburagihe. Tuzirikane ukwigora yagaragaje, imvune, imvura yamucikiyeho, urubura rwamutitije n’ibindi. Nta kindi yari agamije, nta nyungu z’amafaranga yari yimirije imbere, nta kwishakira imitungo ye, nta n’ubwo yigeze ashaka umugore. Ibyo byose tubitekerezeho maze twibaze igihe tuzatangira ubuhamya nk’ubwe tubwira bose ko twacengewe n’ibanga rya KRISTU.

Ingabire dukeneye gusaba, ni ukuba maso igihe cyose. Ni kenshi dushaka kubaho nk’abatagatifu dusoma mu bitabo banditse cyangwa byabanditsweho, ni kenshi twigisha tubwira abantu ibyo guhinduka no kuba abakristu nyabo. Ariko na none, ni kenshi nyuma y’ubutumwa duhangana n’imyambi ya Sekibi. Iyo itwirukankanye tugahunga twonjoroka, iduhonda hasi, tugacika intege, tukabera benshi ibigusha.

YEZU KRISTU mu Ivanjili yatugiriye inama yo kuba maso kuzageza igihe azazira kutujyana aho ari. Nasanga turangariye mu bindi, ntituzahita tujyana na we. Tuzagomba kuborera mu bubabare bwa Purugatori igihe kirekire. Ibyo ntabishaka. Kuko adukunda cyane, ashaka ko tugera mu byishimo hamwe na We tudatinze. Mama wacu BIKIRA MARIYA na we ahora adusabira. Twisuzume kugira ngo dutangire gutanga ubuhamya bw’ibanga rya KRISTU ari na ko turisobanurira abatarizi. Ntituzatungurwe, ntituzakubitwe nyinshi.

YEZU KRISTU NASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.