Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 31 gisanzwe, B
Ku ya 7 ugushyingo 2012
Isomo 1: Fil 2, 12-18; Ivanjili: Lk 14, 25-33
Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari Nkuru ya Nyakibanda
Guhara byose no gukurikira Yezu
Gukurikira Yezu ni imwe mu ngingo eshatu zigize amasezerano ya Batisimu umukristu wese akora. Muri Batisimu, dusezerana kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Uku gukurikira Yezu ariko kukadusaba kugira ibyo twigobotora, ibyo duhara. Igihe Yezu yari ashagawe n’abantu benshi yarahindukiye arababwira ati: “Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye”. Aha ngaha, ijambo guhara rivuga kureka cyangwa gusiga, kwanga, kwigobotora no kwigomwa. Tubyumve neza ariko, iyo Yezu adusaba guhara ababyeyi, abana, abavandimwe na bashiki bacu ndetse no kugeza ku buzima bwacu, si ukubahara kubera ko tutakibakunze, ahubwo ni ukugira ngo nibiba ngombwa, turusheho kumukurikira tudasubira inyuma. Kandi ni byo koko ubukristu ni urugendo. Ni urugendo rudusaba guhora duhata inzira ibirenge ubutarora inyuma. Mu rugendo umukristu arakenyera agakomeza, akambara ikoti rimurinda imbeho, akambara inkweto mu birenge, agafata agakoni ndetse ntiyibagirwe n’ifunguro. Ni byo Pawulo yita intwaro z’Imana agira ati: “Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. Ukuri mukugire nk’umukandara, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, umwete wo kogeza Inkuru nziza ubabere nk’inkweto mu birenge. Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi ya nyakibi. Nimwakire ingofero y’umukiro n’inkota muhawe na Roho ari yo Jambo ry’Imana” (Ef 6, 13-17).
Ikindi Yezu agira ngombwa ku bashaka kumukurikira ni uguheka umusaraba.
Bavandimwe, kuva kera, mu mateka y’ubukristu, guheka umusaraba ni ikimenyetso gifatika cy’ubusabaniramana. Iyo tuzirikanye uko Pilato yaciriye Yezu urubanza ngo apfe, ukoYezu yikoreye umusaraba, akagwa ubwa mbere, akagwa ubwa kabiri n’ubwa gatatu, agakubitwa, agahindurwa ruvumwa. Tukazirikana uko Yezu bamwambuye, uko yabambwe ku musaraba, akawupfiraho, agahambwa ariko ku munsi wa gatatu akazuka, bidutera kwakira no kwihanganira imisaraba yacu, bityo tukaba duhamije ko inzira y’ububabare no guheka umusaraba ari byo mukiro wacu.
Kuva kera kose, abakristu basabaniraga Imana, cyane cyane mu gihe cy’igisibo bakora inzira y’umusaraba. Ubwo busabaniramana bwibandaga buri gihe ku bubabare bwa Kristu, bityo abakristu bakazirikana ko ari bwo ndunduro y’ukwigaragaza k’urukundo, bukaba n’isoko y’umukiro w’abantu.
Igihe rero asambiye mu murima wa getsimani, agafatwa, agakubitwa, agatamirizwa ikamba ry’amahwa, agahekeshwa umusaraba, akawubambwaho ndetse akawupfiraho, yari yahindutse insuzugurwa, bakamukwena ngo: “nguyu wa muntu”. Muri uku guhinduka insuzugurwa, ntihagaragariye urukundo rw’Imana gusa, ahubwo hagaragariye n’agaciro ka muntu. Koko rero, ushaka kumenya igipimo cy’ugukurikira Yezu kwe, ajye areba uburyo aheka umusaraba we mu rugero rwa Kristu wicishije bugufi kubera urukundo, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba (Fil 2, 8).
Ni yo mpamvu ntawakwihandagaza ngo agire ati: “Ndi umukristu, ndi uwa Yezu” atemera guheka umusaraba we ngo amukurikire. None se bavandimwe ni kangahe tugamburuzwa n’umusaraba w’ubukene, uburwayi, ingorane, ibigeragezo, ibitutsi, ibitotezo, ibyago, inzara, irari ry’umubiri…? Kuki se dushaka gukurikira Yezu imbokoboko kandi atubwira ko icyangombwa ari uguheka umusaraba we? Ni kangahe se twihambira ku miryango yacu, ku babyeyi, ku bavandimwe n’incuti bakatubera imbogamizi yo gukurikira Yezu? Bene ibyo ni ukuba indyarya. Ni yo mpamvu mu izina rya Kristu wapfuye akazuka, Pawulo Mutagatifu adushishikariza kuba indakemwa rwagati mu bantu agira ati: “Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya, kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse mukamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere, kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo” (Fil 2, 14-16).