Inyigisho: Yezu, Mwigisha, tubabarire

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 32 B gisanzwe,

Ku wa 14 Ugushyingo 2012

AMASOMO: 1º.Tito 3,1-7; 2º.Lk 17, 11-19

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Yezu, Mwigisha, tubabarire” 

Ababembe cumi babonye YEZU baramutakambira nuko arabakiza. Nta wigeze atakambira YEZU KRISTU ngo amwirengagize. Kutamutakambira, ni ukubura ukwemera guhagije, ni ukutamenya ububembe bwacu. Kumutakambira tutabikuye ku mutima na byo, ntacyo bidufashaho. Kumwegera tubikuye ku mutima, ni ukwemera ko ari We Buzima bwuzuye ko ari We juru. Ikigaragaza ko umukiro we tutawakiriye neza, ni uko n’iyo adukijije tutamenya kumushimira. Kumushimira kandi ni uguhagurukira kumukurikira ubuzima bwose no kwishimira kubana na We iteka. Umubembe wagarutse kumushimira, yari yakize ububembe bwose ku mubiri no ku mutima. Sinshidikanya ko abakize bakikomereza, ububembe bwo ku mutima babugumanye. 

Muri iki gihe, ni benshi dutemberana ububembe n’ubumuga butagira ingano. Ubwo burwayi bwigaragaza mu kwikanyiza no gukandamiza, mu gutukana no kwigomeka twanga ibyiza YEZU KRISTU atwereka, kurwana n’ibindi byose bitagize aho bihuriye n’umurimo mwiza duhamagariwe gukora. Twisuzume mu mitima yacu maze dutabaze YEZU KRISTU , aratwumva ni Umukiza w’isi yose. Nidukira, tuzaha abantu bose ubuhamya nk’ubu Pawulo yatugejejeho, tubasabira gukira. 

Nitwemera ko YEZU adukiza, tuzatobora duhamirize abandi ibyo twakijijwe, mbese nk’uko Pawulo abivuga muri aya magambo: “Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro kandi natwe ubwacu tuzirana”. Ayo magambo ni igisingizo cyo gushimira YEZU KRISTU witegukiza umuntu wese umutakambiye. Ashaka gukiza buri wese urwaye ubucucu n’ukutumvira. Uwo ni uwirengagiza nkana Ubuhanga bw’Imana Data Ushoborabyose, akannyega inyigisho ziboneye ahabwa na Kiliziya kandi akimiriza imbere gusa ibye by’isi. Aradukiza uburara n’uburaruke. Ababibembye (abarwaye ubwo bubembe) bifitemo gutwarwa n’iby’isi no kunodoka bakurikiranye ibyishimo by’umubiri n’amaraha yose yo ku isi. YEZU nasingizwe kuko akomeje gukiza abasaritswe n’ububembe bwitwa ubugizi bwa nabi, ishyari n’urwango mu bantu. Ababembye batyo, iyo batemeye YEZU KRISTU ngo abakize, nta cyo bunguka kuri iyi si usibye guhora bahekenya amenyo bumvira Sekibi mu gihe bategereje kwinjira mu muriro utazima ha handi urunyo rubanyunyuza rudapfa, aho bazarira bakiheba bagahangayika ubuziraherezo. Gushimira YEZU KRISTU udukiza ayo mage akarishye, ni ngombwa kandi tubikirizwamo. Tumushimire cyane kubera ingabire nyinshi atanga muri Kiliziya igahora yivugurura yumvira ROHO MUTAGATIFU ikayobora roho nyinshi mu ijuru. 

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU BUZIMA BWACU BWOSE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.