Inyigisho: Ibyo bizatuma mumbera abagabo

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku wa 28 Ugushyingo 2012

AMASOMO: 1º. Hish 15, 1-4

2º. Lk 21, 12-19

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Ibyo bizatuma mumbera abagabo 

Inyigisho zose twahawe muri uyu mwaka wa Liturujiya turimo dusoza, zose zatwemeje Ukuri kuzuye kwa YEZU KRISTU. Twemeye ko ari We Mugenga w’ubuzima bwacu. Ni We Mwami wacu. Ni We usumba byose na bose. Ni We wadukunze koko kuko yemeye kudupfira. URUPFU n’IZUKA bye byabaye isoko y’imibereho mishya. Isi yose yahumetse umwuka mushya maze amateka yayo atangira no kugendera kuri icyo gikorwa gihanitse cyaducunguye.

Ahasigaye rero, kuko twemeye YEZU KRISTU, ni ukwemeza n’abandi. Kwemera ntibihagije kugira ngo isi ikire. Icy’ingenzi ni ukwemera n’ukwemeza. Kwemeza abandi UKURI kwa YEZU KRISTU ni ko kumubera abagabo. Ni ko guhamiriza bose na hose ibyo yezu yadukoreye. Kuba umuhamya wa YEZU KRISTU mu isi, si ukwiberaho mu buzima bworoshye, si uguhunga ingorane. Tuzi neza ko isi yandujwe n’icyaha cy’inkomoko. Kuva byagenda bityo, ntiyigeze yorohera uwaje kuyicungura. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU yabambwe ku musaraba.

Impamvu nyamukuru y’iyo mibereho iruhije y’isi, ni uko isi idakunda UKURI NYAKURI. Igihe YEZU KRISTU aje avuga UKURI, barijujuse uhereye ku bakuru b’umuryango wa Isiraheli. Igihe natwe twiyemeje kubaho mu buryo bw’Ivanjili buvuguruza Sekinyoma, ntidushobora kumererwa neza mu maso y’isi. Ariko nyine aho rukomeye, ni aho YEZU KRISTU ashaka ko tutagamburuzwa n’ibikangisho bya Sekibi. Ushaka kwinjirana na YEZU mu Ngoma y’Ijuru, yiyemeza kumukurikira kugera ku rupfu kuko aba azi neza ko URUPFU atari ryo herezo ry’UBUZIMA.

Dusabire abakristu bose batotezwa hirya no hino. Hari ibihugu kugeza ubu bikomeje gutoteza abakristu byitwaje cyane cyane intambara z’amadini. Abakristu b’iyo ngiyo bamerewe nabi. Tubasabire gukomera. Natwe kandi twisabire gukomera igihe cyose tuzagera aho tugomba kubabazwa kubera UKURI kwa YEZU KRISTU.

YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA ASINGIZWE ITEKA

BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.