Inyigisho: Naje kubateranya

Ku wa kane w’icyumweru cya 29 B gisanzwe,

25 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Ef 3,14-21

2º.Lk 12,49-53 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Naje kubateranya” 

Mu nyigisho y’ejo, twazirikanye ku buhamya bwa Pawulo intumwa wagiraga ati “Nacengewe n’ibanga rya KRISTU”. Twavuze ko twe tutaragera ku gipimo cy’ubuhamya bwe ariko ko twifuza kuhagera.Twirinze kwirata no kwishyira imbere. N’uyu munsi rero, amagambo tugize umutwe w’inyigisho, si ayacu. Ni aya YEZU nyirizina. Tugerageze kuyumva neza kugira ngo natwe nitwinjira mu mabanga ye twe kuzatitira tubonye twagirijwe hirya no hino. 

YEZU KRISTU avuga ko yazanywe no gukongeza umuriro ku isi. Yifuza ko waba ikibatsi kigurumana. Kuri We, uwo muriro ufitanye isano na batisimu yahawe. Uwo muriro, ni ikibatsi giteye ukwacyo gituma umuntu adatinya iriya batisimu YEZU avuga. Erega ni batisimu y’amaraso ku musaraba! Ni yo igaragaza rwa RUKUNDO na rwo rumuturukaho rukamera nk’umuriro ushyushya abari akazuyazi. Iyo batisimu, ni yo ishobora no gutera ubwitandukanye mu bantu. Bamwe barayemera, abandi bakayirwanya. Byumvikana neza iyo twibutse uburyo ingo zagiye zisenyuka bitewe no kurwanya YEZU. Cyane cyane mu ikubitiro, hari abashakanye batandukanye bitewe n’uko umwe ahindutse umukristu maze unangiye akajyana urubavu rwe mu nkiko bakarushwanyaguza. Hari ababyeyi bahize abana babo baranabicisha babaziza ko bemeye YEZU KRISTU. Habaye ubuhemu bukomeye no gutatira ibihango kamere biranga abafitanye isano y’amaraso. 

Aya magambo YEZU avuga ni indunduro y’ibyo umusaza Simewoni yahanuriye ababyeyi be agira ati: “Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Maze ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare” (Lk 2, 34-35). Cyane mu ntangiriro za Kiliziya, abantu bararwanye karahava, bapfa kwemera YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Yabaye koko ikimenyetso bagiriyeho impaka za ngo turwane. Umubyeyi Bikira Mariya na we yashenguwe n’imibabaro myinshi nk’uko tubizi. Iyo usomye neza amateka y’isi n’aya Kiliziya by’umwihariko, usanga abantu bamwe na bamwe bagiye bagerageza kwakira UKURI kwa YEZU KRISTU batarabuze guhura n’ibitotezo. Abenshi muri bo bahuye n’abanzi benshi kandi rimwe na rimwe ugatangazwa n’uko abo banzi bagaragara nk’abayoboke muri Kiliziya. Ibyo ariko ntibitangaje cyane kuko Sekibi ikomeza umurimo wayo kandi irishima cyane iyo ibashije kwifatira umuntu akaba mu Kiliziya ariko mu by’ukuri yaraviriyemo: kubamo utarimo, umutima wuzuyemo ibitajyanye n’inyigisho ya YEZU ariko nyine ukibonekeza nk’umukristu. 

Urugamba ntirwarangiye. Ibihe turimo si byo byumva neza UKURI kwa YEZU KRISTU. Na none hari abatotezwa bitewe n’uko biyemeje gukurikirana Umukiro bamenye muri YEZU KRISTU. Ingero zirahari. Ari izoroheje ari n’izo usanga zihanitse. None umuntu ushyingiwe agatangira gutotezwa na nyirabukwe kuko yanze imihango ya gipagani amuhatira, ubwo se ntaba agaragaje ukuri kw’amagambo ya YEZU? Umuntu uhindutse akitandukanya n’agaco k’abakora ibi, ko hari igihe abo bahoranye mu mwijima bamuhiga, ubwo se amagambo ya YEZU ntaba antakomeje kuzuzwa? Hari nk’abasore baba bari mu duco tw’ibirara, abanywa urumogi, abajura, abasambanyi…Iyo YEZU amukozeho rikaka, abakiboshywe ntibamwumva, bashobora no kumutoteza. Umuntu wiyumvamo ingabire yo kwigisha ashize amanga UKURI kwa YEZU KRISTU, ese mugira ngo abura guhura n’ibitotezo. Ntitugahunge ibitotezo n’ingorane duterwa no gukunda YEZU ku isi ya none. Dutsinde igishuko cyo kunywana n’isi twishakira kubaho neza gusa. Kwemera kubabara kubera YEZU KRISTU, ni ko kwifatanya na We ku musaraba. None se umusaraba si ikimenyetso ntasibangana cy’ugucungurwa kwacu? 

Twisabire gutera imbere mu bumenyi bw’amabanga ya KRISTU nk’uko Pawulo abiduhamo urugero n’impanuro. Dusabirane gushora imizi mu RUKUNDO rwa KRISTU. Ntituzagira ubwoba bw’uko ibyo yavuze byuzuzwa. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.