Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 31 B,
Ku wa 8 ugushyingo 2012
Isomo 1: Fil 3, 3-8; Ivanjili : Lk 15,1-10
Inyigisho yateguwe na Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Seminari Nkuru ya Nyakibanda
Umunyabyaha wisubiyeho atera ibyishimo mu ijuru
Bavandimwe, mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu Kristu akoresheje umugani w’intama yazimiye, n’uw’igiceri cyatakaye, aratwereka uburyo umunyabyaha wisubiyeho atera ibyishimo mu ijuru kurusha intungane mirongo cyenda n’urwenda zidakeneye kwisubiraho. Ubusanzwe, Imana ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha. Ni na yo mpamvu yohereje Umwana wayo ngo abe incungu y’abanyabyaha. Ariko nanone kumenya no kwemera ko umuntu ari umunyabyaha bikaba intambwe ya mbere y’umukiro. Nk’uko umuntu agira ibyishimo byinshi iyo abonye icyo yari yataye, ni ko Imana yishima iyo ibonye umunyabyaha wisubiyeho. Yezu rero arashaka kumvisha Abafarizayi ko batagomba kwijujutira ko yakira abanyabyaha ahubwo ko na bo bagomba kubakira neza bataretse kwisubiraho ubwabo.
Bavandimwe, kwisubiraho bivuga guhinduka (conversion). Uku guhinduka kukaba gutera umugongo ibikorwa bibi, kwivugurura no kugarukira Imana uyobowe n’Ivanjili. Ni ukugana Yezu Kristu ugamije kunga ubumwe na we. Ibi byose ariko bikaba mu mitekerereze, mu myumvire no mu bikorwa. Guhinduka kwa muntu ni icyifuzo Imana yagize kuva kera kugeza n’ubu, muri wa mugambi wayo wo gucungura muntu. Nyamara uyu mugambi ntiwakirwa na bose uko amasekuruza yagiye asimburana. Kenshi ariko bigaterwa n’ukwikuza kwa muntu. Uku kwikuza ni ko kwaranze ababyeyi bacu ba mbere (Adamu na Eva) maze basuzugura Imana , bashaka kureshya na yo , barya ku mbuto z’igiti yari yarababujije. Ubu bwirasi bwatumye abo mu gihe cya Nowa bahitanwa n’umwuzure. Ubwirasi kandi kwaranze abubakaga umunara w’i Babeli igihe bibwiraga ko ubwenge n’imbaraga byabo bizabafasha kureba aho Imana ituye. Abayisiraheli na bo baranzwe n’ubwirasi igihe birengagije Imana yabavanye mu bucakara bwa Misiri, maze bakicurira ikimasa cy’umuringa ngo bagisenge. Mu gihe cya Yezu ho, Abigishamategeko n’Abafarizayi bari barigize imbonera bagahora bijujutira Yezu wasangiraga n’abasoresha n’abanyabyaha. Bibwiraga ko ari bo ntugane, bibabera impamvu yo kudahindurwa n’inyigisho za Yezu, ariko We ntahweme kubereka ko guhinduka ari yo nzira ya mbere y’umukiro. No mu gihe cya Pawulo byabaye uko. Abanyafilipi bagaragaje ko ubutungane bwabo babukesha kubahiriza amategeko n’imico ya Kiyahudi nko kugenywa. Pawulo we, ntiyahwemye kubereka ko ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, ababwira ati: “ Ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. Kubera We, nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu”. Bavandimwe, ntituzahabwa agaciro n’inkomoko, amasakramentu twahawe cyangwa duhabwa, ubutumwa ubu n’ubu dufite muri Kiliziya cyangwa muri Leta. Bene ibyo ni ukwiringira iby’umubiri nk’Abanyafilipi bagiraga bati: “twaragenywe, turi inkomoko ya Israheli, turi Abahebureyi, turi Abafarizayi mu gukurikiza amategeko no gutunga ubutungane buyakomokaho”. Muri ibi byose Pawulo yaberetse ko abatambutse, kandi ko bitamurutira kumenya no gukunda Umwami we,Yezu Kristu.
Bavandimwe, burya ngo ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa. Ni ngombwa gufata umugambi wo kwisubiraho no guhinduka, tukakira Inkuru nziza y’umukiro Yezu Kristu ahora atuzanira. Icyubahiro n’izindi nyungu z’isi ntizigateshe agaciro urukundo n’icyubahiro tugomba Imana na mugenzi wacu. Ikindi kandi Kunangira umutima ni indwara mbi kandi yibasiye benshi muri iki gihe.
Ibi biranyibutsa umusirikari ukomeye wari umukoloneli, bukeye agiye ku rugamba yitura mu cyobo kirekire. Abo yayoboraga ntibabimenya, ariko bumva umuntu utaka. Ubwo batangira ubutabazi bwihuse. Bamaze kumuhambira ku migozi no ku nzego baramuzamura, bakimugeza hejuru babona ni koloneli, bihutira gutera amasaruti bamuha icyubahiro, umugozi urabacika yongera kwituramo araca. Binyibukije kandi umusaza wari waranze kubatizwa. Umunsi umwe araremba kugera aho gupfa. Abakristu bari baturanye bibanga mu nda, bajya guhuruza Padiri ngo barebe byibura ko yabatizwa. Padiri ngo ahagere abajije umusaza niba yakwemera kubatizwa, avuga mu ijwi riranguruye ati: “Ntimumfatirane”. Akivuga atyo aba aranogotse.
Bavandimwe, kuki icyubahiro n’ikuzo by’isi byatubera intandaro y’urupfu kandi urupfu rw’iteka? Kuki umuntu yanangira umutima kugeza ashizemo umwuka kandi Imana ihora iteze amaboko ngo yakire umunyabyaha wicujije? Ni byo yavugishije Ezekiyeli umuhanuzi igira iti: “ Ntabwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho” (Ezk 18, 32).
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe!