Inyigisho: Ingoma y’Imana izaza gihe ki?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 32 B gisanzwe,

15 Ugushyingo 2012

AMASOMO: 1º.Filem 7-20 ; 2º.Lk 17, 20-25

Ingoma y’Imana izaza gihe ki?

Iki kibazo Abafarizayi babajije YEZU, tukigire icyacu cyane cyane ko hari abantu benshi bakomeje kucyibaza. Iyo abantu b’iki gihe bibajije iki kibazo akenshi baba bafite amatsiko yo kumenya igihe isi izashirira! N’ejo hari umugabo uturuka mu gihugu cya Equateur twahuye ambaza niba isi izashira ku itariki 12/12/12! Birazwi ko akenshi abakwiza inyigisho z’ubuyobe badahwema gutanga amatariki y’ishira ry’isi. Nyamara ayo matariki arenga nta kibaye kandi na bo bagikanuye kuko batazi umunsi n’isaha bazasarurirwaho. Amasomo y’uyu munsi yose aradusubiza ku buryo bunoze ibyo twibaza ku Ngoma y’Imana. 

YEZU KRISTU ati: “Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo”. Koko ni byo, ni We ubumbye Ingoma y’Imana. Muri We nyine amatwara y’Ingoma y’Imana arigaragaza. Igihe aje mu isi yatangaje Ubwami bw’Imana. Ubwami bw’Imana bumurimo. Kumwemera no kumwakira, ni ko kwakira Ingoma y’Imana no kuyinjiramo. Kumuhakana ni ko kwicira urubanza rwo kujugunywa hanze kure y’Ingoma y’Imana Data Ushoborabyose. Si ibitangaza bihambaye abantu bakwiye gutegereza. Ni imibereho mishya ishingiye ku Ivanjili ya KRISTU. Ahigaragaza iyo mibereho mishya, aho hari Ingoma y’Imana koko. 

Twabyumvishe mu isomo rya mbere. Ubukristu busimbura ubucakara. Umukristu w’umukire w’i Kolosi witwa Filemoni yiteguye kwakira uwahoze ari umucakara we Onezimi wahuriye na KRISTU i Roma abifashijwemo na Pawulo intumwa. Nk’uko Pawulo abishishikariza Filemoni uwo, uwahoze ari umucakara we agiye kumubera umuvandimwe w’imena. Hari Ingoma y’Imana itari iyo se? Ubukristu nyakuri ni yo nzira yinjiza mu Ngoma y’Imana. Ibyiza byose bituryohera kuri iyi si, bya bindi ariko bikomoka kuri YEZU KRISTU, ni umusingi n’umusogongero w’ibyo duteganyirijwe mu Ngoma y’Ijuru. 

Dusabirane kubisogongera hakiri kare, ejo tutazuzurizwaho ubuhanuzi bwa YEZU watubwiye ati: “Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona”.

YEZU KRISTU NASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.

Padiri Cyprien BIZIMANA