Inyigisho: Ukwiye guhabwa igitabo kuko wishwe

Inyigisho ku wa kane w’icyumweru cya 33 B gisanzwe B,

22 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 5,1-10

2º.Lk 19, 41-44 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Ukwiye guhabwa igitabo kuko wishwe

Mu ibonekerwa rye, Yohani yarijijwe cyane n’uko nta n’umwe wabonetse wabumbura igitabo agahambura na za cashe. “Ari mu ijuru, ari ku isi, ari n’ikuzimu ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Nuko ndarira cyane kuko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo”. Icyo gitabo ni Amabanga yose akubiye mu Isezerano rya Kera. Nta n’umwe wabonetse ngo akibumbure: nta n’uwa kirazira, haba mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, nta wasobanuye amabanga akibumbye. Nta n’uwo kubara inkuru washoboye gusobanura no kuzuza amabanga Imana yageneye umuryango wayo. Uwo yari kuva he? Nta wundi wundi. Ni YEZU KRISTU wenyine waje ari indunduro y’ibyahanuwe byose. Ni We wujuje kandi asobanura amategeko yose y’Imana Data Ushoborabyose.

Yohani yahumurijwe na Ntama wishwe akaba ariko ubu ahagaze iburyo bw’Imana Data kandi yiteguye kwakira abamugana bose yacunguje amaraso ye. Amarira aba menshi igihe urupfu rwe rutadupfubuye. Twapfubijwe n’icyagane twakururiwe n’icyaha cy’inkomoko. Twabaye nabi rwose. Twaroretswe. Ariko twagize amahirwe yo gucungurwa. Ikibabaje ni uko tutumva. Abumva YEZU KRISTU ntibemere ahubwo bakamurwanya bihimbira ibiyira by’umwijima bateye agahinda ab’ijuru bose: bagiye korama mu muriro w’iteka, bagiye gusenyuka…Ni yo marira YEZU afite iyo yitegereje iriya Yeruzalemu igiye guhinduka umuyonga kuko yinangiye umutima. Afite amarira menshi, n’Umubyeyi Mariya arababaye cyane kubera bamwe mu bana be bijyanye kwa Sekibi.

Nta kirarenga ariko, abakiri ku isi twese, Ab’ijuru baradushishikaza kuko banadushyigikiye ngo turwane urugamba gitwari turutsinde. Nitwemera no kumena amaraso yacu kubera Ingoma y’Imana, tuzarokora ubugingo bwacu. Ni byo koko, urugamba turiho rutubiza ibyuya kenshi na kenshi. Kurwana na Mushukanyi muri ibi bihe ntibyoroshye. Utabona ko bikomeye ubanza yarahuritswe na Sekibi akazatungurwa igihe atabyiteze. Ni ukuba maso no guhirimbanira gutsinda Mushukanyi. Ni cyo twitegereza mu Byahishuriwe Yohani intumwa. Ni ukurwana duhanze amaso Ntama wishwe akadukirisha amaraso ye. Si ikinamico yarimo ku musaraba. Ngaho rero dusabirane kwirinda ubukristu bw’ikinamico. Dufatanye gukataza tugana ijuru twaremewe.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.