Ku wa gatanu w’icyumweru cya 29 gisanzwe B,
26 ukwakira 2012
Amasomo: Ef 4,1-6, Lk 12,54-59
Tumenye ibimenyetso by’Ingoma y’Imana
Mu masomo matagatifu yo kuri uyu wa gatanu, Yezu Kristu wapfuye akazuka araturarikira kumenya ibimenyetso by’Ingoma y’Imana. Koko rero, Ingoma y’Imana yaraje kandi iturimo rwagati. Yazanywe na Yezu Kristu wigize umuntu kandi ubwe ayibera Umwami. Ni ingoma ihoraho iteka kandi isumba byose. Abami baratanga, abandi bakima, ariko ingoma ya Yezu Kristu yo ihoraho. Iyo ngoma y’Imana rero igaragazwa cyane n’ibimenyetso, ibitangaza n’ibikorwa by’urukundo Yezu akora cyangwa akoresha bamwe mu bo yatoye ngo bakomeze kugaragaza iyo ngoma ye mu bantu. Ese ingoma ya Kristu ni iyihe? Yagenewe ba nde? Ingoma ya Kristu ni iy’urukundo n’impuhwe, kandi yagenewe abantu bose cyane cyane abemera.
Bavandimwe,urukundo n’impuhwe ni na byo gipimo kigaragaza umuntu wakiriye ingoma y’Imana kandi akayisakaza mu bandi. Bityo rero, ni ngombwa ko duhora tuvugurura urukundo dukunda Imana na mugenzi wacu. Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari, ntirwikuririza, ntirurondera akari akarwo kandi ntirwishimira akarengane (1Kor 13, 4-6). Byongeye, umuntu wakiriye iyi ngoma y’Imana arangwa n’impuhwe, akababarira, ntagire uwo yitura inabi, akabana na bose mu mahoro, bityo inabi akayiganjisha ineza (Rom 12, 21).
Ingoma y’Imana na none, igaragazwa n’ubumwe ababatijwe bagirana kugira ngo bungure umubiri wa Kristu. Koko rero, abahamagariwe gusangira ukwemera kumwe muri Roho Mutagatifu,bagahamagarirwa kunga ubumwe na Nyagasani Yezu Kristu, bagahabwa Batisimu imwe, bakagira Imana ho umubyeyi wa bose(Ef 4,3-4), uko byagenda kose ntibakwiye kwitandukanya. Ubwitandukanye cyangwa amacakubiri (division), ni imwe mu ntwaro zikomeye Gatanya (Diable-Dayimoni) akoresha ngo atatanye abana b’Imana, ngo atume ya ngoma y’Imana bimitse yibyaramo amahari. Aha ni ho ubushyamirane buturuka: umuhungu na se, umukobwa na nyina,umukazana na nyirabukwe, umuyobozi n’uyoborwa, umwigisha n’umwigishwa kugeza n’aho abigisha batavuga rumwe na Kristu we Mwigisha mukuru.
Twe ababatijwe rero, ntitukagenze dutyo. Tujye duharanira gushyira urukundo ahari urwango, dushyire imbabazi n’impuhwe ahari ubushyamirane n’intonganya, dushyire ibyishimo ahari agahinda n’imibabaro, ahari amacakubiri tuhashyire ubumwe. Ikindi kandi, ingoma ya Kristu ni yo mukiro n’ubukungu nyabyo. Tukazirikana ariko ko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa. Bityo natwe tugasabwa kwigengesera, twirinda kwishora mu ngeso mbi no kwigaburira ibyonnyi. Igihe kandi tugize intege nke tukabyaza ingoma y’Imana mo amahari, twihutire kugaruka no kwigorora n’Imana ndetse na mugenzi wacu. Ni byo Yezu Kristu atubwira agira ati: “nuko rero nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora nawe mukiri mu nzira, hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge”. Tudatinze ku gisobanuro cy’uburoko mu buzima busanzwe, uburoko bukabije ni ubw’umutima. Aha ni ho Sekibi asubiza bamwe mu babatijwe mu ngeso mbi zinyuranye zibatandukanya na Nyir’ingoma. Ikibazo nyakuri kiri ku buroko imitima yacu ifungiyemo kurusha ko cyaba uburoko bw’abana b’abantu. Ni ngombwa rwose kwigobotora ingoyi za Sekibi buri munsi, kuko ari cyo Batisimu yaturonkeye.
Ni muri ubu buryo, umuntu wibohoye ingoyi za Sekibi ashobora kubohora n‘abandi, maze hamwe na Pawulo Mutagatifu akazirikana iki cyishongoro: “Nk’uko umubiri ari umwe, na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, batisimu ni imwe n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose”. Ubu ni bwo buryo nyabwo bufasha umukristu kugira ati: Ingoma y’Imana yogere hose, tubabarirwe ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira.
UMWAMIKAZI WA ROZARI ADUHAKIRWE
Inyigisho yateguwe na Diyakoni Théoneste NZAYISENGA, Nyakibanda