Inyigisho: Uko byagenze mu gihe cya Nowa

Inyigisho ku wa gatanu w’icyumweru cya 32 B gisanzwe,

Ku wa 16 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.2 Yh 1ª.4-9; 2º.Lk 17, 26-37 

Uko byagenze mu gihe cya Nowa 

Dukomeje kugana umusozo w’umwaka wa liturujiya B tukinjira muri C. Umwaka wa liturujiya usa n’ushushanya urugendo turimo kuva twavuka tukabatizwa kuzageza ku munsi w’urupfu rwacu rw’umubiri. Kuwusoza bigenura kandi isozwa rya byose. Ivanjili ikomeza kutubwira ibyerekeye ibihe bya nyuma. Na ho isomo rya mbere rikatwibutsa iby’ingenzi mu nyigisho ziduherekeza muri urwo rugendo rugana indunduro y’iteka. 

Isomo rya mbere ryatwibukije ko ari ngombwa kubaho mu RUKUNDO rushingiye kuri YEZU KRISTU Umwana w’Imana wigize umuntu. Yohani intumwa yatwibukije ko ibanga rya YEZU KRISTU ari ryo zingiro ry’inyigisho ziboneye. Birazwi ko no mu mpera z’ikinyejana cya mbere cy’ubukristu, hari harakwiriye inyigisho z’ubuyobe, zimwe zavugaga ko YEZU atari Imana rwose izindi zikabwejagura zivuga ko ari Imana ariko ntabe umuntu koko. Iyo dusomye amateka ya Kiliziya, dushimishwa n’uko izo nyigisho z’ubuyobe zagiye ziyoyoka gahoro gahoro. Aha twahabona icyizere cy’uko n’inyigisho nyinshi zigwiriye ubu zizageraho zikagwa buguni. Hari benshi bakomeza guta igihe bangara hirya no hino bakurikiye abashukisha imyemerere y’umwijima n’ubuyobe. Duhore twibukiranya gusabira abasaseridoti bose kuba maso no kuba abanyamurava mu kwegera abo bashinzwe kuragirira roho. Kuba hafi abana, urubyiruko n’abandi bose mu bwiyoroshye ubigisha kandi ubaha urugero rutagira amakemwa mu bukristu, ni intwaro ikomeye mu kurwanya ubuyobe mu kwemera no mu rukundo. 

Uko guhuguka kw’abashumba YEZU KRISTU yitoranyirije, ni ko gutuma abantu bahugukira iby’ijuru bakirinda kubaho bandagaye mu isi kandi barangaye. Kurangara kwacu mu gihe tugifite akuka ko guhumeka ntibitwizeza kuzahuguka kuri wa munsi wa nyuma. Bagira neza abasaseridoti badushishikariza kurangamira iby’ijuru batwibutsa ko guhinga no korora bidahagije, kurongora no kubyara bitaranga ubutungane, guhaha no gucuruza bitaducungira ubuzima, kwishimisha no kwidagadura bitatudabagiza. Nyamara usanga akenshi abenshi ari ibyo dufitiye iharaka! YEZU KRISTU yabitubujije aratuburira. Abo mu gihe cya Nowa n’icya Loti bari bibereye aho mu byabo bashaka iby’isi, bikorera imirimo yabo nta cyo bikopa batitaye no ku by’Uhoraho. Umwuzure waraje ubahitana badasobanukiwe. Nyagasani YEZU aturinde ubwo burangare, duhugukire iby’ijuru tutikururira umuvumo. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE ITEKA. 

Padiri Cyprien BIZIMANA