Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 28, B gisanzwe
20 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Ef 1, 15-23
2º.Lk 12, 8-12
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Uzatuka Roho Mutagatifu ntazagirirwa imbabazi
Ni benshi bakunda kwibaza icyaha gikomeye cyane kitanashobora kubabarirwa. Bahera kuri iyi Vanjili ya none, amatsiko akaba menshi. Benshi mu babyibaza, cyane cyane ni urubyiruko tubona mu makoraniro anyuranye y’abasenga n’abandi bakristu bakunze kwitabira inyigisho. Kwirinda icyaha gikomeye, ni ko kwitegura kwinjira mu ijuru tutagombye kuzaborera muri Purugatori.
YEZU atugaragariza, ku buryo bwumvikana, ko icyaha tutazababarirwa ari icyo gutuka Roho Mutagatifu. Kuvuga nabi YEZU byo, ngo azabitubabarira. Kuvuga Umwana w’umuntu nabi, bishobora guterwa n’uburere twahawe. Umuntu utarigeze yigishwa ibyerekeye YEZU KRISTU, birumvikana ko atazabasha kumenya ibye. Birumvikana kandi ko atazigera anamenya kwigisha abandi ibya YEZU KRISTU wapfuye akazuka. Cyakora, mu duce twinshi tw’isi muri iki gihe, nta wakwirengagiza ngo avuge ko izina rya YEZU KRISTU ritaramugeraho. Burya rero no kumva ibya KRISTU ntubyiteho, ni ugusuzugura Roho Mutagatifu. Ariko cyane cyane, aragowe umuntu wemeye kubatizwa no guhabwa amasakaramentu muri Kiliziya akarenga agasebya izina rya YEZU cyangwa akirengagiza kurimenyesha abandi cyane cyane abo ashinzwe. Umuntu wese, n’aho yaba atari impuguke mu by’ubusabaniramana, yahawe kamere ihita imenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Ikibi cyose tuvuga aha, ni icyaha. Ikintu cyose kigamije inabi no kwica urukundo n’amahoro mu bantu, ni igikorwa cyo gusuzugura Roho Mutagatifu. Hariho abantu batemeye kuba abakristu ariko bakaba bazi neza ko iki n’iki ari kibi nyamara bakarenga bakagikora nkana. Ibyo ni ugutuka no gusuzugura Roho Mutagatifu. Dusabe uyu munsi imbaraga zo guharanira ko KRISTU amenyekana aho turi hose kandi twirinde gusuzugura Roho Mutagatifu twahawe.
Tuzirinda gutuka Roho Mutagatifu igihe cyose tuzemera kuba aba-KRISTU mu maso y’abantu. Icyo ibyo bisobanura, ni ukutagira ipfunwe n’ubwoba by’uko turi aba- KRISTU. Hari igihe imbaraga nke zidutahamo maze Semwijima akatwumvisha ko kugaragaza ubukristu bwacu, ari ukwisebya. Ni yo mpamvu tubura imbaraga zo kubana na YEZU no mu bitotezo. Ni yo mpamvu umuntu yinjira muri tagisi cyangwa bisi agatekereza gusenga ariko akabireka kubera gutinya amaso y’abantu! Ni yo mpamvu umuntu yihanukira akavuga ibinyoma mu maso y’abantu agatinya kuvugisha UKURI ngo aha atiteranya n’abantu! Ni na yo mpamvu kandi, kugaragaza isura nziza imbere y’abantu ari byo dukunze kwibandaho nyamara ahiherereye tugakora ibidakorwa. Uko ni ugutuka Roho Mutagatifu.
Tuzirinda gutuka Roho Mutagatifu kandi, nidushakashaka ubwenge n’ubujijuke bitangwa n’Imana Data Ushoborabyose tukirinda kwimika ubwenge n’ubushobozi bwa muntu gusa. Pawulo Mutagatifu aradusabira kugira ngo tugire umutima w’ubwenge n’ubujijuke bituma tumenya Imana y’UKURI rwose. Duhore twisabira kandi dusabira n’abo dushinzwe cyangwa dusangiye izina rya kwitwa aba-KRISTU, dusabe ko amaso y’umutima wacu amurikirwa kugira ngo dusobanukirwe n’ukwizera dukesha ubutorwe bwacu hamwe n’ikuzo rihebuje tuzigamiwe hamwe n’abatagatifujwe bose. Ubwo busobanukirwe buzatuma tubaho twunze ubumwe na KRISTU. Ni We tuzahora dupfukamiye igihe cyose tuzumvira Roho Mutagatifu utwemeza ko YEZU amaze kuzuka, yicaye iburyo bwa Se mu ijuru. Nidusobanukirwa ko YEZU ari hejuru y’icyitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegetsi cyose, tukemera ko ari hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza, nta kabuza amashagaga yacu yo mu isi tuzayashyira ku ruhande maze turangamire YEZU KRISTU kandi tumwamaze hose nta bwoba dutewe n’umuntu uwo ari we wese.
YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BKIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.