Inyigisho: Twahawe ingabire ngo twere imbuto

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 29 B,

Ku wa 27 Ukwakira 2012 

Amasomo: Ef 4, 7-16; LK 13, 1-9 

Twahawe ingabire ngo tugire umwanya muri Kiliziya kandi twere imbuto. 

Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Ku mukristu, uyu mugani ntabwo uvuga ko agomba kuba Miruho cyangwa Magorwa, ahubwo umwibutsa umuhate, ishyaka n’imbaraga agomba gukoresha ngo abyaze imbuto impano yahawe. Kwera imbuto ni ikimenyetso simusiga ku muntu wakiriye Yezu Kristu n’ingabire atanga kugira ngo agire umwanya muri Kiliziya, kurangiza umurimo ashinzwe, abigiriye akamaro rusange no kungura umubiri wa Kristu. Kwera imbuto, ni ikimenyetso cy’ubutungane kuko Yezu ubwe agira ati: “igiti kigaragazwa n’imbuto zacyo” (Mt 12, 33). Kwera imbuto ni ikimenyetso cy’ubutore mu rugero rwa Kristu ugira ati: “Simwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto…”( Yh 15,16). Byongeye kwera imbuto ni icyifuzo cya Kristu, kikaba n’icyemezo nyakuri cyo guhesha Imana ikuzo: Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi… (Yh15,8). 

Kwera imbuto se tubikesha iki? Tubikesha kwakira ingabire Kristu yatugeneye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Bene izi ngabire, tuzihabwa igihe tubatizwa kandi tukazisenderezwa dukomezwa. Bumwe mu butumwa uwabatijwe akanakomezwa ahabwa, ni ukuba umuhamya w’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ni yo musingi nyakuri wo kwera imbuto. Mu gihe cya Pawulo Mutagatifu, bene abo bahamya b’Inkuru nziza bitwaga abigisha ari bo: intumwa, abahanuzi, abogezabutumwa n’abashumba. Intumwa n’abogezabutumwa bavaga mu mugi bajya mu wundi gushinga za Kiliziya nshya. Abahanuzi bo, rimwe na rimwe, bavaga mu ikoraniro bajya mu rindi ngo bashishikaze abakristu. Abashumba na bo, bitangiraga inyigisho zisanzwe mu ikoraniro ryabo, bo rero ntibajyaga hirya no hino. Muri iki gihe turimo dukwiye guhora dusaba Imana ngo itugwirize bene aba bafasha dukeneye kugira ngo badufashe kubyaza imbuto ingabire twahawe. Koko rero, ubu Kristu nta yandi maguru, nta yandi maboko afite, nta rundi rurimi afite ngo ageze Inkuru nziza ku bakene. Ni twe maguru ye, ni twe maboko ye, ni twe kandi rurimi akoresha ngo Ijambo rye rigere kuri bose. Na none, kwakira, kumvira no kubaha abashumba bacu ni ubundi buryo bwo kwera imbuto. Kandi ntitunahweme kubasabira. 

Usibye ibi tumaze kuvuga, hari n’impano Imana yaduhaye, dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Umwe ni umunyeshuri, undi ni umwarimu, umuganga, umufundi,…. Ni ngombwa ko na zo zidufasha kwera imbuto. Ni ibyo twita guhuza ubukristu n’umurimo. Erega urubanza rw’iteka ni aha rushingiye. Nyagasani we ati: “babiri bazaba bahuriye ku murimo umwe, umwe azagenda undi asigare”. Wenda Nyagasani azasanga umunyeshuri arangaye, umwarimu atita ku burere n’uburezi bw’abo ashinzwe, umuganga afasha abantu gukuramo inda, umufundi amaze kunyereza agasima n’ibindi. 

Kwera imbuto ntibishoboka igihe bitabanjirijwe no kwivugurura no kwisubiraho byimbitse. Ni byo Yezu yabwiye abamutekererezaga ibyo Pilato yakoze yica Abanyagalileya maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga agira ati: nimuticuza muzapfa kimwe na bo. Kwera imbuto, gukoresha neza ingabire twahawe, kubaha no kumvira intumwa, kwicuza no kwisubiraho nyabyo, bizatuma twunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya umwana w’Imana tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. 

Mwamikazi utabara abakristu udusabire! 

Diyakoni Théoneste NZAYISENGA,

Seminari Nkuru ya Nyakibanda