Inyigisho: Bamwe bamamaza Kristu bahimana kandi baryarya

Inyigisho ku wa gatandatu w’icyumweru cya 30 B gisanzwe,

3 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.Fil 1, 18b- 26; 2º.Lk 14, 1.7-11

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Bamwe bamamaza Kristu bahimana kandi baryarya 

Kimwe mu byashenguye umutima wa Pawulo intumwa, ni ukubona abantu bitwaga ko ari aba-KRISTU banyuranya n’Inkuru Nziza y’Umukiro. Burya iyo umuntu yibereye aho ntaho ahuriye n’Ivanjili cyangwa se anayishisha, ntacyo bitwara Kiliziya. Umuziro ni ukubona twebwe aba-KRISTU tuvanga amasaka n’amasakaramentu. Iyo dutera urujijo mu busabaniramana, dusa n’aho dusenya Kiliziya kuko hari abantu banga inyigisho za Kiliziya bitewe n’abayirimo batubahisha izina rya YEZU KRISTU. Abo twakwita abapagane batubona, baduhindura iciro ry’imigani bahamya ko kuba umukristu cyangwa kutaba we byose ari kimwe! 

Muri iyi baruwa, Pawulo intumwa abwira Abanyafilipi ikimuri ku mutima agamije kubashishikariza kuba indahinyuka ku rugamba rwa gikristu. Azi neza ko hari ibintu bimwe na bimwe bigamije kudutesha inzira twebwe aba-KRISTU. Ibyo ni nko kwikuza, ishyari no guharanira ibyubahiro byo ku isi nk’uko Ivanjili ya none ibitwereka. 

Ibyo Pawulo ashyize imbere, ni byo atwereka natwe gukurikiza niba dushaka koko kubaka ubukristu no gukiza roho z’abavandimwe bacu. Icya mbere ni icyifuzo ahorana cy’uko KRISTU yakwamamazwa iteka kugira ngo abantu bakire. N’ubwo ababajwe n’ababikorana uguhimana n’uburyarya bashaka kumuvangira, we yiyemeje kutabagirira umujinya kuko we icyo ahora yifuza, ni uko KRISTU yakwamamazwa. Uko biri kose, imibereho ye yabaye urugero ruhanitse mu guhuza Ivanjili n’ubuzima. Icyo aharanira ni uguhesha KRISTU ikuzo nta mususu. Yarangije kubona ko KRISTU ari We bugingo bwe. Ni yo mpamvu n’urupfu rutamuteye ubwoba. 

Ababatijwe twese muri Kiliziya ya YEZU KRISTU, natwe dukwiye gukurikiza urugero rwa Pawulo intumwa. Nituramuka twumvishe ko icyo tugamije ari ukubana na YEZU KRISTU ubuziraherezo, tuzamukorera nta bwoba bushobora guhungabanya ubwuzu dufite bwo kuzabana na We mu bwami bw’ijuru. Tumaze iminsi ibiri tuzirikana ku buzima bw’ijuru. Twahimbaje ABATAGATIFU BOSE. Tuzi neza ko bari mu ijuru kandi bishimye bisumbye kure iby’isi. Twasabiye abacu bapfuye dutekereza ku bari muri Purugatori. Tuzakomeza, uku kwezi kose, gusabira roho zo muri Purugatori. Ibyo byose ntibigahite ntacyo bidusigiye. Bidufashe gukanguka no kumva ko ubutumwa twemeye igihe tubatizwa tugomba kubusohoza igihe n’imburagihe. Ni ngombwa kandi birimo agakiza ko dukorera YEZU KRISTU nta makuzo y’isi twimirije imbere. Birihutirwa gusaba ingabire yo gukururwa n’ iby’ijuru kuko inyota turifitiye ni na yo ituma duharanira gufasha abo duhura bose kuryinjiramo. 

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.