Inyigisho: Icyo abantu baha agaciro, nicyo kiba kigayitse

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 31 B,

10 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.Fil 4, 10-19 ; 2º.Lk 16,9-15

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse 

Amasomo y’uyu munsi, agamije kutubohora no kuduha umutima wagutse ukereye kuzuzwa ibyiza by’Imana Data Ushobora byose. Hano ku isi dukeneye ibintu kugira ngo tubeho. Dukeneye n’ubuntu kugira ngo tube mu mahoro y’umutima. Ibyo YEZU KRISTU atubwiye hamwe n’ubuhamya bwa Pawulo intumwa, byose tubyiteho. 

Ubuhamya bwa Pawulo intumwa budufasha kwibohora ku by’isi. Niba turi mu rugendo turangamiye iby’ijuru twifuza kuzatunga ubuziraherezo, ni ngombwa ko twitwararika kugira ngo ibyo by’isi bitatubangamira mu rugendo turimo. Bishobora kuturemerera ndetse bikatugondeka ijosi ku buryo urugendo rutunanira burundu. Hari abantu bakennye bahora bijujutira Imana bibwira ko ari yo itabakunda. Hari n’abatunze ibya Mirenge ariko batishimye bakagerekaho no kurwanya Imana. Umuganda w’umukristu nka Pawulo, ni ukugaragariza isi ubushobozi bwo kubaho atunzwe na bike. N’igihe kandi ari mu bukire, na bwo akamenya kubigiramo umutima mwiza utanga imfashanyo kandi urangamiye Imana. Hari impamvu nyinshi zituma umuntu akena cyangwa akira. Si byiza kwitirira Imana ibitagenda neza. N’ibigenda neza kandi iyo bitavuye ku Mana, ntawe ukwiye kuyibyitirira. Nk’uwakijijwe no kwiba, cyangwa uwakize agatera Imana umugongo, ntawe ushobora kumufataho urugero rw’imibereho izira amakemwa. 

YEZU KRISTU we agamije kutwumvisha ko urukundo tugirira amafaranga dukwiye kurusubiramo. Ntawe ukeza abami babiri. Iyo ifaranga ribaye umugenga wacu, twibagirwa UMUGENGA wa byose. Amafaranga ashobora gucumuza ku buryo bwinshi. Umuntu ucunga iby’abandi ntiyitondere amafanga, ashobora kubagusha mu bibazo binyuranye iyo atabaye maso ngo acunge neza. Cyakora na none amafaranga dutunze akwiye gukoreshwa ibikorwa by’urukundo dufasha abakene. Ibihugu biri mu bukene bikenera inkunga ikomeye y’amafaranga kugira ngo abana b’abakene bagere mu ishuri bazabashe kwibeshaho mu gihe kizaza. Gusaba imfashanyo nk’iyo ni ngombwa. Gutanga imfashanyo nk’iyo umuntu yigomwa na byo ni ngombwa. 

Hari ikindi inyigisho ya none ishaka kutubohoraho: kwizirika ku bidafite ireme. Twavuze iby’isi muri rusange n’amafaranga. Ariko ni ngombwa no gutekereza ku bindi bintu duhibibikanira nyamara bitifitemo ireme ry’ubuzima. Ni ngombwa gushishoza igihe cyose mu bivugwa, mu bishyirwa imbere n’abantu kugira ngo tutavaho twibagirwa imigirire tubwirizwa n’Ivanjili ya YEZU KRISTU. Ibintu byose bijyanye no gushimwa, ibyubahiro, igihagararo, ubwiza bw’inyuma…ibyo byose n’aho abantu benshi baba ari byo bimirije imbere, nta kavuro igihe cyose bidahuje n’ugushaka kw’Imana Data Umubyeyi wacu. “Mukunda kwigira intungane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana”. Uwabatijwe nyuma agatana akimika iby’isi, niyumva iri jambo rya YEZU akaryemera, azakira. 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE

SINGIZWA YEZU KRISTU WAZUKIYE KUDUKIZA