Inyigisho: Bahagurukijwe no gukorera Kristu

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 32 B gisanzwe,

17 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.3 Yh 5-8; 2º.Lk 18, 1-8 

Bahagurukijwe no gukorera Kristu 

Abo ni abogezabutumwa bari baroherejwe na Yohani i Efezi kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU. Bagize amahirwe yo kwakirwa neza na Gayo, umwe mu bakristu baho w’umukire. Abikuye ku mutima, Yohani aramushimira ubwitange yagaragarije abo bogezabutumwa anamushishikariza gukomeza kuko mu by’ukuri abahagurukiye gukorera KRISTU batagira icyo bahabwa n’abatamwemera. 

Abakristu ubwabo bashyira hamwe ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo Inkuru Nziza yamamazwe. Twashimira cyane Kiliziya z’ i Burayi zapfunyikiye impamba ba kavukire mu myaka yashize bakagana muri Afrika n’ahandi kogeza YEZU KRISTU. Kiliziya zigitangira zakomeje guhabwa imfashanyo n’abazizaniye YEZU KRISTU. Na n’ubu kandi Kiliziya zo muri Afrika n’ahandi zifashwa n’abakristu b’i Bulayi usibye ko uko ubuhakanyi bugenda bwigarurira abitwa ko bateye imbere, ari na ko abitabira gufasha bagenda bagabanuka. Ni ngombwa cyane gukomeza gushyigikira abayoboke bo muri Afrika batangiye kumva uruhare rwabo mu kubaka Kiliziya. Kubashyigikira no kubaba hafi muri ubwo bwitange butangiye kubarumbukamo. Kuva aho Kiliziya zigitangira zeguriwe ubuyobozi bwose, intambwe yo gutera iracyari ndende mu bijyanye n’imicungire y’imitungo n’imfashanyo bakomeje kubona. Bavangirwa n’ibindi bibazo by’uruhuri ku buryo hakenewe igihe cyose abalayiki bahugukiwe kandi buzuye URUKUNDO rwa YEZU na Kiliziya nk’uriya Yohani ashimagiza. Buri wese muri twe, yishimire uruhare afite mu kubaka Kiliziya ahereye aho ari.

Nta kintu na kimwe kizaca intege abahagurukijwe no gukorera KRISTU nta kuvangavanga. Imibereho ivangira Ivanjili twamamaza, ni yo yonyine ahanini ituma habura n’ubundi buryo budufasha mu butumwa. Abogezabutumwa n’abayoboke b’indahemuka, bashyira hamwe maze isengesho ryabo rikera imbuto zituma ubutungane bwigarurira imitima ya benshi. Igihe bunze ubumwa na KRISTU, nta kabuza isengesho ryabo rirumvwa. Ni cyo Ivanjili y’uyu munsi yatubwiraga. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.

Padiri Cyprien BIZIMANA