Inyigisho: Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore, abagabo

Inyigisho, ku wa gatandatu w’icyumweru cya 33 gisanzwe B,

Ku wa 24 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 11,4-12

2º.Lk 20, 27-40

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore, abagabo

Iyi vanjili ishobora kudufasha twese kumva neza agaciro k’ubuzima twahisemo. Hari icyo yigisha Abashakanye, Abiyeguriyimana ndetse n’abatarashaka cyangwa batashatse.

Abashakanye ibafasha kumva ko umunezero w’ijuru usumbye kure umunezero w’umugabo n’umugore we. Muri Israheli hahozeyo imyumvire isa n’iyo mu Rwanda rwo hambere ku byerekeye gushaka. Mbere y’uko YEZU KRISTU aza, abayahudi bumvaga ko umukiro ubumbiye mu kubaho no kuramba; kubyara no guheka; gutunga no gutunganirwa. Ni uko natwe mu Rwanda twabyumvaga. Na n’ubu kandi umuntu wanangiye kwakira Inkuru Nziza, ntashobora kugira ubwenge bujya hirya y’uwo mukiro w’isi gusa. Kubaka urugo, ni wo mushinga w’ingenzi ushyirwa imbere. Kubyara, ni ikimenyetso cy’uko uwo mubano uhamye kandi ufite umugisha. Ubugumba ni ingorane ituma abantu bahangayika bibwira ko bavumwe. Ni yo mpamvu bisa n’aho byari byemewe haba mu Rwanda haba no muri Israheli gusangira abagore cyangwa gusangira abagabo. Mu Rwanda ho bavugaga ko umugore ari uw’umuryango. Umurongo w’ubuzima wo kubahiriza Amategeko y’Imana Data Ushoborabyose no kwizirika umukanda mu ngorane zo kubura urubyaro, ntubarizwa iyo. Abashyingiwe bagatinda kubyara cyangwa se bakabura urubyaro, ikibabangukira ni uko umugore aca aha umugabo agaca hariya bakabaho bayayana buri wese ku ruhande rwe ngo barashaka akana! Izo nzira ntizibageza ku mahoro dore ko bamwe bahuriramo n’imbwa yiruka! Gushyingirwa ntiwice amasezerano bitewe no kubura urubyaro, ni igipimo gishimishije cy’ukwemera.

Abiyeguriyimana na bo, iyi Vanjili irabahakomeza mu guhitamo kwabo. Ibyishimo by’abashakanye barabyigomwe kugira ngo bashakire isi ibyishimo bizahoraho. Ibyo byishimo by’ijuru biri hejuru y’ibintu byose bibaho kugeza aho Uhoraho yashatse ko habaho abantu bamwe begukira kubyamamaza! YEZU KRISTU yabivuze, ari abashakanye ari n’abatarashatse, igihe kizagera babeho nk’abamalayika bo mu ijuru. Abantu bari ku isi bashobora gushaka ariko badatwawe umutima n’uwo mubano. Bashobora kudashaka ariko bakitoza kubaho batararikiye umubano n’imibonano y’abashakanye. Uko guhamya ibirindiro muri YEZU KRISTU, ni ko kubaho utari uw’iyi ngoma yo mu isi gusa. Ab’iyi ngoma ni bo bibwira ko indunduro y’ibyishimo ibarizwa mu buzima bw’umugabo n’umugore gusa. Ab’iyi ngoma, ni bo bashakana ariko gushaka YEZU KRISTU bakabisuzugura. Ab’iyi ngoma, ni bo badashaka ariko bagasenya ingo z’abashakanye cyangwa bakonona ubusugi bw’abato.

Iyi Vanjili irigisha urubyiruko gushyitsa umutima hamwe. Hari bamwe mu rubyiruko bashaka gushyuhaguza bahururira gushaka badatekereje. Hariho abamaze gushaka shishi itabona, none ubu bameze nk’abari mu muriro utazima. Biroshye mu mubano batateguye neza, umubano batashishojeho na mba. Ntibamenye kubanza guhamagara rwa RUKUNDO RWA YEZU KRISTU mu buzima bwabo. N’ubwo babatijwe bwose, ntibitegereje UBUSUGI bwa BIKIRA MARIYA n’ubutumwa ahora atwibutsa. Kuki umukobwa yumva ko ijuru rye ari umugabo, ugasanga arahangayitse ngo ni uko atarabona ‘fiancé’? Twavuga iki ku babona ko batinze gushaka bagakeka ko bazinzwe bagaturiza mu bapfumu ngo barizinguza? Nibabanze bizingure iminyururu Sekibi yababohesheje ikababuza kwinyagambura muri YEZU KRISTU no gukurikiza inama nziza BIKIRA MARIYA atugira. Abasore na bo kandi bakwiye gufashwa kugira ngo bamenye YEZU KRISTU birinde gusoreka ingeso mbi, bareke guhora barungarunga ngo barashaka abo bakundana mu gakungu.

Mu gihe dushaka kuzajya mu ijuru, turangamire YEZU KRISTU bihagije maze amaso yacu ajye arenga iby’iyi ngoma arangamire KRISTU UMWAMI uzanye INGOMA IZAHORAHO ITEKA.

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.