Inyigisho: Mukenyere kandi muhorane amatara yaka

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 29 B gisanzwe,

23 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Ef 2, 12-22

2º.Lk 12,35-38 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Mukenyere kandi muhorane amatara yaka 

Kuva kera, ubukristu bufatwa nk’urugamba. Uwiyemeje kuba uwa-KRISTU, aba yiyemeje kwambarira urugamba. Arakenyera agakomeza ahasigaye agakutura ku murimo wa gikristu. Usibye igisobanuro cy’urugamba, ubukristu bufite n’igisobanuro cy’umurimo. Ari umurimo, ari n’urugamba, byose bisaba gukenyera ugakomeza. Gukenyera ugakomeza byumvikanisha ko umuntu yambara neza ibimukwiriye maze akirinda ko imyambaro yamucika agasigariraho. Umwambaro twambitswe muri batisimu tuwukomereho kugeza twinjiye mu ijuru.

Urugamba rw’ubukristu, si intambara z’isi. Turwana uko YEZU ubwe yarwanye. Usibye We nyine, tunarebera ku bamukurikiye mu bihe byose. Barakenyeye barakomeza. Bakomeye ku mwambaro wabo. Isi ntiyigeze ibambika ubusa. Yarabagerageje nk’uko natwe tugeragezwa, ariko ntibigeze bava ku izima. Natwe, abantu twaje muri iyi si mu bihe bitatworoheye, umugambi wacu ni ugukomera ku rugamba nka bakuru bacu. Ntibemeye kugirana ubucuti na Sekibi. Bakurikiye YEZU KRISTU kugera ku ndunduro. Urugamba barwanye barutsinze bitwaje intwaro z’urumuri zibumbirwa mu ijambo rimwe: URUKUNDO RWA KRISTU. Aho batotejwe, birinze gutoteza. Aho batutswe bagacibwa mu maso, birinze gusubirisha ibitutsi. Aho bahemukiwe ntibihimuye. Bagize ukwizera n’ukwihangana muri YEZU KRISTU, maze ikinyoma n’ikibi birisenya bo batahana ikamba mu ijuru. Ijambo bahoranaga ku mutima no ku rurimi, ni IMBABAZI za KRISTU. Nguko uko umuntu atsinda isi. Yitwaza ineza n’URUKUNDO. Inabi n’ubugome biri mu isi, biramubabaza cyane bityo akishushanya na KRISTU mu ibabara rye. Kubabara arangamiye uwatubabariye YEZU KRISTU, ni ko kuronka n’imbaraga zo kubabarira no gusabira abagiranabi.

Izo ngabire zo gusenga no kubabarira zirakenewe kugira ngo dutere imbere mu butumwa bwa gikristu. Kera igihe twari dutsikamiwe n’umwijima, twari twarabaye imbata y’ingeso mbi nyinshi zirimo n’urwango. Aho KRISTU atubohoreye, twinjiye mu Kiliziya turonka ibabarirwa ry’ibyaha. Ni yo mpamvu duhimbajwe n’ibyishimo by’uko turi ubwoko bumwe n’abatagatifujwe tukaba tubarirwa mu muryango w’Imana. Pawulo mutagatifu yaduhimbiye igisingizo agira ati: “Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze YEZU KRISTU ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke Ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu”.

Iryo shema ritagatifu, nta kizarituvutsa. Ubwo twiyemeje gukenyera tugakomeza, nidufate amatara yacu atumurikire ubutazimata. Igihe YEZU azazira kutujyana iwe, ntazadusanga twarazindaye. Ahubwo azasanga tumutegereje n’amatsiko n’ibyishimo byinshi maze atujyane aho tuzabana na We ubuziraherezo. Uwo munsi tuzanabona Umubyeyi wacu BIKIRA MARIYA dushimishwe no gusanganirwa na we mu byishimo bidashira. Ibyiza YEZU adusezeranya, ni UKURI. Dusabirane kandi dufashanye gukomeza urugamba tutarangajwe n’ibishashagirana muri iyi si y’akanya gato.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.