Inyigisho: Ubuntu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 32 gisanzwe B,

11 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.1 Bami 17,10-19 ; 2º.Hb 9, 24-28; 3º. Mk, 12, 38-44

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Ubuntu

Icyo nkuye mu masomo y’iki cyumweru, ni umuco mwiza wo kugira Ubuntu. Hari abantu bagira Ubuntu babikomoye ku burere bwiza bahawe bwatumye bakurana umutima w’ineza. Icyo bashigaje ni ukumenya UBUNTU YEZU KRISTU yabagiriye. Umuntu wese warezwe gikristu agira Ubuntu kuko Ubuntu nyine ari imwe mu mbuto zitabura ziva ku RUKUNDO rwa KRISTU. Umukristu utagira Ubuntu aba yibuzemo umugenzo wa ngombwa mu butumwa yiyemeje gusohoza. Tuzirikane kuri uwo mutima w’ubuntu twitegereza amatwara y’umupfakazi w’i Sareputa hamwe na wa wundi w’umukene YEZU yatubwiye mu Ivanjili. YEZU watanze ubuzima bwe agira ngo dukire atubere urwego twuririraho tugana Ubuntu nyakuri.

1. Gutanga imfashanyo

Ibikorwa byose by’iyobokamana bishyigikirwa n’abayoboke. No mu iyobokamana ya kiyahudi, ni uko byari bimeze. Abantu bose bitwa abayoboke bihatira gutanga iyo mfashanyo. Iyo mfashanyo ni ituro rya ngombwa riteza imbere ibikorwa by’iyobokamana. Kumenya akamaro k’ibyo bikorwa ni byo bidutera imbaraga zo kubishyigikira twigomwa ku byo dutunze. Kimwe mu biranga Kiliziya imaze gushinga imizi, ni uko abayigize bayibeshaho mu byo ikenera byose. Mu bihugu byinshi bya Afrika, Kiliziya ntiramara imyaka igeze ku 125. Ariko abakristu batangiye kumva ko Kiliziya ari iyabo kandi ko bagomba kuyibeshaho muri byose. Iyo ni inkuru nziza kuko muri iki gihe ubukristu bwagabanutse mu bihugu byitwa ko bikize, n’imfashanyo zigenda zigabanuka ndetse n’abafite umutima ufasha babaye iyanga rwose.

2. Kwigomwa ibikubeshejeho

Kimwe mu bintu bikunze kugaragara cyane muri urwo rwego rwo gutanga imfashanyo, ni uko ubona ko abantu benshi bafasha ari abakene muri rusange. Abakene bigomwa ku byo bafite n’ubundi bitabahagije ariko igice kimwe bakakigenera gufasha Kiliziya. Bijya bivugwa ko abakire batitabira gufasha Kiliziya. Impamvu ni uko n’ubundi abakire bakunda gusenga no kugaragara mu buzima bwa Kiliziya ari mbarwa. Ntaho wabakura rero ngo banafashe Kiliziya. Binavugwa ko n’abakire bakeya bajya mu Kiliziya badafasha uko byakagombye. Ni byo YEZU yavuze agereranya ituro rya wa mupfakazi n’andi maturo y’abakire bavungura ku musesekare wabo bakagira akantu bashyira mu kebo. Muri rusange, uko umuntu agira amafaranga menshi, ni na ko arushaho kuyakunda no kuyakomeraho ku buryo gutanga imfashanyo atitangiriye itama bimugora cyane. Hagomba muri we ingabire ikomeye yo kumva Ubuntu bwa KRISTU. Gufasha si ugutanga ibyo utagikeneye cyangwa ibyo ubona ko bitagize icyo bikumarira. Gufasha ni ukwemera kwigomwa na byinshi mu byo utunze kuko uzi neza akamaro ko kwamamaza Ingoma ya KRISTU muri iyi si.

3. Kwitangira abandi

Eliya yahingutse i Sareputa ashonje. Uriya mupfakazi na we yari ashonje ndetse atazi neza ikizamutunga mu yindi minsi. Ariko yemeye kuramira umugenzi. Yari yiteguye kwicwa n’inzara nyuma y’ibyo. Ariko tubonye uko kwitangira abandi bibyara imbuto nyinshi. Ukwitangira Eliya byamutuburiye amafunguro. Ineza y’Imana Data Ushoborabyose, biragaragaye, ni yo ibeshaho. 

Ntugahangayikire birenze urugero ibyo uzarya ejo cyangwa ejobundi. Dore ibyiza bya Nyagasani byasakarijwe umupfakazi w’umukene ariko wuzuye ubuntu. Ikindi kandi YEZU KRISTU na We yarabidusobanuriye: ni ngombwa guhibibikanira mbere na mbere Ingoma y’Imana kuko ibindi bizatugerekerwaho (soma Mt 6, 25-34). 

YEZU KRISTU yaratwitangiye ku musaraba none twarokowe urupfu rw’icyaha. Ubwo bwitange ni na bwo natwe dukwiye kwitoza muri iki gihe. Hari abantu bahabwa ingabire yo guhara byose bagakurikiraYEZU bagira ngo babere isi barimo isakaramentu ry’ubugingo bw’iteka. Ubwo buntu bafite, ni imbuto yeze ku RUKUNDO RWA YEZU KRISTU bemeye kwakira no kubeshwaho na rwo. Abo bose usanga intego ari ugusenga no kwitangira abatishoboye, abakene n’abarwayi. Ubwo ni ubuntu bafitiye buri wese bifuriza kumenya Umukiro YEZU yatuzaniye. Muri abo biyeguriyimana, harimo n’abo Kiliziya ishinga umurimo wihariye wo gutanga ibyiza by’ijuru. Abo ni abasaserodoti batorewe gutanga YEZU KRISTU batiganda, abamuhawe bakazagira ubugingo bw’iteka. Uwo murimo, usaba kugira UBUNTU butangwa no kwigomwa no kwemera gupfa bibaye ngombwa kugira ngo abavandimwe bagire ubuzima nyakuri.

4. Dusabirane

Dusabirane kurangwa n’ubuntu mu byo dukora byose. Twitange kandi dutange ibigamije gukiza roho z’abavandimwe. Ibyo dutunze byose twabihawe ku buntu. Tugomba no kubitanga ku buntu tugamije umukiro w’abavandimwe. Ubuzima bwacu tubutange ku buntu twegurira Imana Data Ushoborabyose ibyo dutunze. Igihe cyacu tugitange ku bunntu tugamije gufasha abadukeneye. Muri iki gihe hari abantu benshi bari mu bwigunge babura n’uwo bavugana. Iyo twigomwe igihe “cyacu” tubatega amatwi, tuba tubitangiye. Hari benshi bakennye, ntitubashyira amagambo gusa, uko dushoboye tunabafashishe ku byo dutunze. Hari ikintu kimwe gusa tutagomba gutanga: ni icyaha. Ikintu cyose cyabera undi kwitandukanya na YEZU KRISTU turacyirinda. Icyaha cyacu, uwo tugihereza ni YEZU KRISTU wemeye kwikorera ibyaha by’isi yose kugira ngo acungure mwene muntu wari ugiye gucurangukira mu muriro utazima. Dusabirane guhora duha abavandimwe bacu ibyiza tubime ibibi byose.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.