Inyigisho: Amatwara ahuje n’aya Kristu mu mitima yacu

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 31 gisanzwe B,

6 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º.Fil 2, 5-11 ; 2º.Lk 14,15-24

Inyigisho tugezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Amatwara ahuje n’aya Kristu mu mitima yacu 

Ikigaragaza ko turi aba-KRISTU, ni uko ubuzima bwacu bugaragaza amatwara ya KRISTU aho turi hose n’igihe cyose. Ni gahunda umuntu yiha amaze guhura na YEZU KRISTU. Ntiyayuzuza ku mbaraga ze gusa. Ntawabishobora wenyine. Ariko iyo ari kumwe na YEZU koko, byose birashoboka. Umuziro ni ukubana na YEZU by’inyuma gusa ariko umutima urangamiye ibindi. Ibyo twese dusanzwe tubizi kandi tubibona mu buzima bwa buri munsi mu bantu babatijwe (muri Kiliziya) duhura na bo. Ariko rero icy’ingenzi ni ukubyibonaho. Ni kenshi turabukwa vuba ibitagenda mu bandi ariko tukigira ba Ntungane! Intambwe ya mbere mu gukura mu bukristu, ni ukwiheraho tukamenya ibidahuje n’ubukristu muri twe tukihatira kubyigobotora twifashishije uburyo YEZU yaduhaye muri Kiliziya ye. 

Igikomeye gikunze kuvangira ubukristu bwacu muri rusange, ni ikuzo duharanira kuri iyi si. Urugamba rwo kwikonozamo ikuzo tukakira ingabire YEZU KRISTU atugenera rutangirana no gushyira imbere mu byo dutekereza, mu byo tuvuga no mu byo dukora IZINA RYA KRISTU. Iyo riza kenshi mu mibereho yacu ryirukana umwijima ushaka kutwigarurira. Gutekereza kuri YEZU KRISTU nk’uko duhumeka, ni na ko twiyumvamo ubushake n’imbaraga byo kwamamaza ko KRISTU ari Nyagasani wahawe ikuzo amaze kwemera guhara kureshya n’Imana Data Ushoborabyose. Yinjiye muri iyi si abana n’abantu, asangira na bo imibabaro yo ku isi, yishushanya na bo koko muri byose uretse ko atigeze arangwaho icyaha icyo ari cyo cyose. Yaje mu nsi agira ngo tumukirizwemo. Kumumenya no kumukunda kuruta byose, kwiyambaza izina rye no kuryamamaza tubikuye ku mutima, ni wo muganda mwiza twaha isi yacu. Nibasha kumupfukamira izigobotora urupfu ruyipfukiranye.

Nimucyo uyu munsi twisuzume neza turebe niba koko turi kumwe na KRISTU tumukunze atari bya bindi bya nyirarureshwa bigarukira ku rurimi no kwiratana ubukristu inyuma gusa. Niba twunze ubumwe na We, tuzabasha kwitangira abavandimwe bacu tubamenyesha UKURI kuzabakiza. Tuzabahamagarira kwinjira mu nzu y’uwabatumiriye gusangira na We umunezero udashira. Tuzabasha kumvisha abibereye mu mirima yabo ko atari wo mukiro maze basange uzabaha ibyishimo bidashira. Tuzabasha gufasha abikundira iby’isi gusa biziritse ku ngo zabo maze bamenye ko guharanira Ubugingo bw’iteka biduha kudatwarwa gusa no kubaka ingo. Nibabanze bashake Umukiro w’iteka bazabone kubaka ku Rutare YEZU KRISTU UMWAMI WACU. 

Dusabirane kudaheranwa n’iby’isi maze dukurikire YEZU KRISTU mu bwiyoroshye tuzagere mu bukwe bw’uduhamagarira kwishimana na We ubuziraherezo. 

YEZU KRISTU AKUZWE MU MITIMA YACU.

BIKIRA MARIYA UTABARA ABAKRISTU ADUHAKIRWE.